Umudepite mu Nteko Ishingamategeko ya Tanzania akaba n’Umujyanama wa Diamond, Babu Tale yakomoje ku mpamvu Wasafi idaheruka gufata umuhanzi mushya dore ko uwo baheruka gusinyisha muri Wasafi yari Zuchu hari muri Mata 2020.
Umujyanama w’icyamamare
rurangiranwa mu muziki n’ubucuruzi Diamond Platnumz, Babu Tale yavuze ku
cyemezo bafashe bagamije gukumira ibibazo bikomeye mbere y'uko biba muri Wasafi
birinda kugira undi muhanzi bayinjizamo.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye
na Milliard Ayo wubatse izina mu biganiro byo kuri Youtube, Babu Tale
yasobanuye byose nta na kimwe asize inyuma ,ahereye ku mvano yibyo byose ko yabaye
abahanzi bagiye bayivamo.”
Babu Tale ati”Twatangiye
gutinya, twajyaga dusinyisha abahanzi twihuse ariko nyuma yo kugenda kwa Rayvanny,
Harmonize na Rich Mavoko twahise dutangira kugira amakenga mu byo dukora.”
Avuga icyo umuhanzi ubarizwa muri Wasafi wifuza kuyivamo asabwa, Babu yatangaje ko bose
babizi ,aba agomba kwishyura atari munsi ya miliyoni 13.8Frw ariko na none ntarenge
miliyoni 238.2Frw.
Asobanura impamvu yabyo agira
ati”Ni ibiba bigomba kuba. Kuko kubaka umuhanzi ni urugendo rurerure ahubwo ayo
twishyuza ni make ugereranije n'ibyo dukorera umuhanzi ngo abashe kugira aho
agera.”
Na none ariko asobanura ko
abahanzi bose bavuye muri Wasafi atari ko bishyura ,atanga urugero rwa Rich
Mavoko avuga ko yagiye ariko ntagire icyo yishyura nta nakurikiranwe n’amategeko.
Kugeza ubu Wasafi igizwe n’abahanzi
barimo Lavalava, Mbosso, mushiki wa Diamond Queen Darleen na Zuchu. Uretse
ariko kuba ubu iyi nzu rurangiranwa mu muziki yarahagaritse ibikorwa byo
kwinjiza abahanzi bashya bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bateze imbere abo bafite.
Babu Tale kuri ubu uri mu
bagize Inteko Ishinamategeko ya Tanzania yavuze kandi ku cyerekezo cya Diamond
cyo gufasha abahanzi avuga ko byatanze umusaruro ukomeye.
Babu Tale ati”Icyo kandi
twavuga ni uko Diamond yahinduye uruganda rw’umuziki akaruha icyerekezo akerekana
ko ari inzira nziza y’ubucuruzi akanabera umugisha abandi bahanzi.”
Diamond kugeza ubu ari mu
bahanzi bakomeye muri Afurika, umuziki we ukaba ufite igikundiro mu nguni
zitandukanye z’Isi.Babu Tale aha yari kumwe na Diamond Platnumz abereye umujyanama
Yatangaje ko kandi Wasafi yabyizeho igasanga ikwiye kwirinda ibibazo mbere yuko biba
Babu Tale yashimye Diamond uruhare akomeje kugira mu iterambere ry'umuziki n'ubucuruzi buwushingiyeho
TANGA IGITECYEREZO