Itsinda rya Gisubizo Ministry rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryatanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu bitabiriye ibitaramo bibiri byabo bya mbere bakoreye mu Burundi byitabiriwe n’abarimo Apollinaire Habonimana, umunyamuziki wabaye icyatwa muri iki gihugu.
Igitaramo cya mbere bakoze bise ‘Gisubizo Gala Gospelt
Night’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, kibera ahitwa AV Large; cyahuriyemo
abantu bacye bifuzaga indirimbo za Gisubizo Ministry kandi zishimirwa.
Igitaramo cya kabiri bise ‘Worship Legacy Bujumbura
2023’ cyabaye ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, ahitwa Donatus Conference
Center, DCC av du Large. Bagikoze bafatanyije n’ishami rya Gisubizo ribarizwa
mu Mujyi wa Bujumbura.
Ni bimwe mu bitaramo bikomeye by’ivugabutumwa bakoreye
hanze y’u Rwanda, kuko byitabiriwe n’abantu barenga 2500 barimo Apollinaire
Habonimana wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ntegereje intebe yawe’, ‘Imana n’iyo
Buhungiro’ n’izindi zinyuranye.
Uyu mugabo aheruka i Kigali mu gitaramo yatumiwemo na
Alex Dusabe, agihuriramo na David Nduwimana, cyabereye muri Kigali Conference
and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ubwo yari muri iki gitaramo, yagarutse ku rugendo rw’ivugabutumwa
mu Rwanda, avuga ko rwagutse, kandi yiteguye gukomeza gushyigikira
abanyamuziki.
‘Worship Legacy’ ikorwa na Gisubizo Ministry ni
igiterane kibaye ku nshuro ya kane. Muri ibi bitaramo bakoreye mu Burundi,
baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa na benshi kuva kuri album
yabo ya mbere ‘Worsip Legacy Season1’ zirimo nka ‘Amfitiye byinshi’, ‘Nguhetse
ku mugongo’, ‘Amasezerano’, ‘Ebenezer’ kugeza ku ndirimbo ‘Yarabirangije’ iri
kuri album yabo ya Gatatu.
Umuyobozi wa Gisubizo Ministry, Muhemeri Justin, yabwiye InyaRwanda ko kujya gukorera igtaramo i Burundi byari ibyifuzo ‘byaba
dukurikira batuye mu gihugu cy’i Burundi’.
Akomeza ati “Kuko bagiye bafashwa cyane n’indirimbo
twagiye dusohora muri ibi bitaramo kenshi dukoreramo live recording aho ubu
live recording twayihariye itsinda rya Gisubizo Ministry Bujumbura.
Akomeza ati “Nk’uko bisanzwe muri iki gitaramo abantu
banyuzwe n'imitegurire yacyo, abaririmbyi uko bagaragara, imirimbire iri ku rwego
rwoheje n’ibindi, kandi kiritabirwa ku rwego rwo hejuru bigaragara ko abantu
benshi bari banyotewe na Gisubizo ministry.”
Yavuze ko bashima uburyo Imana yabanye n’abo muri uru
rugendo rw’ivugabutumwa. Muhemeri ati “Turashima Imana yabanye natwe muri iki giterane
kinini, kandi twari abaririmbyi benshi ubona harabayemo ubwitange bwinshi haba
mu baririmbyi n’abashinzwe kugitegura. Imana ihabwe icyubahiro.”
Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo nk'iki mu 2018
cyabereye mu rusengero Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa
Kigali na 2019 mu Intare Conference Arena, no muri 2022 muri Christian life
Assembly(CLA)I Nyarutarama.
Gisubizo Ministry yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye mu gihugu cy'u Burundi
Gisubizo ivuga ko yahisemo gukorera ibi bitaramo mu Burundi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa
Ni ku nshuro ya kane, Gisubizo ikoze ibitaramo yise
'Worship Legacy'
Apollinaire Habonimana wamamaye mu
ndirimbo zirimo nka 'Ndacafise impamvu' [Uri iburyo] ndetse na Bishop Rutambwe Gedeon ubarizwa mu
Bwongereza muri New Hope Christian Church
Gisubizo Ministry yaririmbye indirimbo zirimo 'Yarabirangije' baherutse gushyira hanze
Ibitaramo bya Gisubizo Ministry byitabiriwe n'abantu barenga 2500
Pasiteri Desire n'umufasha we ni bamwe mu bitabiriye ibi biterane
Ahabereye igitaramo cyagutse cya Gisubizo Ministry, itsinda rizwi cyane muri 'Gospel'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YARABIRANGIJE'
AMAFOTO: SBNGOSPEL
TANGA IGITECYEREZO