Umwe mu basore basoje amasomo muri Kaminuza ya UTB, Cyuzuzo Gratien, yakoze ibyo abandi batatekerezaga ubwo yazaga mu birori byo gusoza amasomo yitwaje Camera ntayishyire hasi ahubwo akikomereza akazi nk’ibisanzwe nyamara nawe yambaye ikanzu.
Uyu musore mu kiganiro na InyaRwanda.com yagaragaje ko ibyo yajemo abizi kandi ko kuba atarasize Camera ye ariwo muco we.Yavuze ko umunezero we awubona iyo arimo gukora akazi ke bityo ngo ntabwo atekereza ko kuza mu byishimo yirengagije akazi ke byari kumubera amahitamo meza.
Yagize ati ”Nibyo naje mu birori byo gusoza amasomo yanjye ariko nanone ntabwo njya
nibagirwa ko buri mahirwe yose mbonye ngomba kuyakoresha rero niyo mpamvu
wambonye kuriya.Naje nitwaje igikoresho cyanjye kuko ntekereza ko umuntu
yishima ubu ariko nyuma y’iminota 5 umaze kwishima ntabwo uba uzi ibirakurikiraho kandi nanone kuri icyo cyo kwishima, njye mpamya ko iyo nishimye neza
ari igihe mbandimo gukora ibituma nkomeza kwishima na nyuma y’ibyo byishimo.
Rero nshobora kwishima uyu mwanya , utwanjye nkatumara
cyangwa nkatakaza umwanya hano ntacyo ndigukora ugasanga nyuma inzara irandiye
kandi hari amahirwe nagombaga kubyaza umusaruro.Nk’umuntu urangije (A0 muri UTB)
rero ngomba kumenya neza ko hari ibindi bikurikira nyuma y’ikaramu bikaba byiza
ko mbitegura kare”.
Cyuzuzo Gratien ugaragaza ubudasa no mu buzima
busanzwe yatangarije InyaRwanda.com ko ‘Diplome’ yakuye muri UTB ari iya 2
nyuma y’iyo yabonye muri ‘Electronic Telecommunication’.Ati:”Njye nagombaga
kubaha akazi kanjye kuko burya ibi ni ibintu nize.Ubwambere nize Electronic
Telecommunication irimo n’ibi bya Camera n’ibindi , ndabirangiza nsubira inyuma
njya gukora nanone ‘Computer Engineering kandi byose biragendana”.
Cyuzuzo yatangaje ko mu byo yifuza kugeraho , amaze
kugera kuri 50% ashimangira ko afite ibitekerezo byinshi bizamuganisha ku kuba ‘Dr’.Cyuzuzo
, yashimangiye ko nta mafaranga menshi afite ahubwo ko akura ubushobozi mu kazi
ke ka buri munsi ko gufotora maze agira inama urubyiruko rutekereza ko kuza
kwishima byonyine biba bidahagije.
Ati:” Ntabwo navuga ko ari bibi kuza wasize igikoresho
utekereza ko cyari kuguha amafaranga ariko nanone ntabwo ari amahitamo meza ari
nayo mpamvu njye nakizanye.Ubukire bwa mbere buba mu mutwe kandi nk’urubyiruko
uwo mutwe ukiri muzima turawufite ku buryo ibyo twatekereza byo gukora ari
byinshi.Ndasaba bagenzi banjye kujya bamenya neza impamvu bariho kandi
bagakoresha igihe cyabo neza”.
Cyuzuzo Gratien ni umunyeshuri usoje amasomo ye
muri Kaminuza ya UTB ishami rya Kigali
Cyuzuzo Gratien yarangirije rimwe n'abandi banyeshuri bagera ku 1607 bize muri Kaminuza ya UTB tariki 9 Kamena 2023.
TANGA IGITECYEREZO