Kigali

Menya ibihugu 10 bifite abarwayi ba SIDA benshi ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/06/2023 14:49
0


Virusi itera SIDA ni ikibazo gikomeje gutera impungenge Isi. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ku Is habarurwaga abantu miliyoni 37.7 (hafi 0.7% by'abatuye isi) babana na Virusi itera SIDA mu 2020, kandi ko muri uwo mwaka abantu 680.000 bapfuye bazize Virusi.



Afurika, niyo igaragaraho ubwandu bwa Virusi itera SIDA kurusha indi Migabane yose, ku kigereranyo cya 3,9% by'abaturage  bayo babana na Virusi itera SIDA.

Twifashishije urubuga worldpopulationreview.com, twabateguriye byinshi ku bihugu 10 bibarurwamo umubare munini w’abantu  babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA:

1.Eswatini

Hafi ya 27% by'abaturage bayo banduye Virusi itera SIDA.Iki gihugu nicyo cya mbere  kigaragaramo ubwandu bwinshi bwa Virusi itera SIDA kuruta ibindi bihugu byose ku Isi.

Ntabwo bitangaje kuko VIH / SIDA niyo mpamvu nyamukuru itera urupfu muri Eswatini. Nyamara,Virusi ya SIDA muri  Eswatini igenda igabanuka ,binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zagutse zo kuvura no gukumira.

Igihugu cyagabanije cyane umubare w’ubwandu bushya hafi kimwe cya kabiri hagati ya 2011 na 2016. Byongeye kandi, umubare w’abarwayi ba virusi itera SIDA bafata imiti ya ART wavuye kuri 34.8% ugera kuri 71.3%. Urugero, ubwandu bwa virusi itera sida mu bakora imibonano mpuzabitsina muri Eswatini ni 60.5%, bukaba aribwo buri ku kigero cyo hejuru cyane ku Isi.

2. Lesotho

VIH / SIDA, iri mu biza ku isonga mu guhitana abantu muri Lesotho.

Iki gihugu kikaba kiza  ku mwanya wa kabiri mu kugira abanduye virusi itera SIDA benshi ku isi ku kigero cya 21.1%. Lesotho ifite abantu bagera ku 280.000 babana na virusi itera SIDA. 

Mu 2018,iki gihugu cyagize ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugera ku 13.000 n’impfu 6.100 zatewe . Kugeza mu mpera za 2020, abantu bagera kuri 71% babana na virusi itera SIDA muri Lesotho bahabwaga ART. Abagera kuri 57% by'abaturage ba Lesotho babaho mu bukene, ibyo bikaba akenshi bigorana mu  buryo bwo kwivuza virusi itera SIDA, ibyo byatumye imyaka y’icyizere cyo kubaho muri iki gihugu  igabanuka, igera kuri 52 ku bagabo ndetse n’imyaka 56 ku bagore.

3. Botswana

Igihugu gifite umwanya wa Gatatu mu banduye virusi itera SIDA ni Botswana, aho abaturage bagera kuri 19.9% ​​banduye. Abanduye virusi itera SIDA muri iki gihugu bakunze guhura n'inzitizi zikomeye zirimo ubusumbane bushingiye ku gitsina, amategeko ahana abasigajwe inyuma, ndetse no gukuraho inkunga mpuzamahanga.

Ariko, kimwe no mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika, ijanisha ry’ababana na virusi itera SIDA riragenda rigabanuka buhoro.

Hifashishijwe amatsinda nk'ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC), Botswana itanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku bantu bose babana nayo. Aho muri 2020, abagore barenga 98% banduye  bahawe imiti ya ART, byagabanije umubare w’ababyeyi banduza abana ubwandu bwa virusi itera sida kugera kuri 1.91%.

4. South Africa

Ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Afurika y'Epfo ni 19,10%, bukaba ari ubwa Kane ku isi. Icyakora, iyo urebye umubare munini w'abaturage, iki gipimo kingana na miliyoni 7.8 z'ababana na virusi itera SIDA, kandi iki gihugu cyihariye hafi kimwe cya Gatanu cy’abantu banduye virusi itera SIDA bose ku isi.

5. Zimbabwe

Umubare wa virusi itera SIDA muri Zimbabwe ni 11.9%, ikaba iya Gatanu ku Isi. Muri Zimbabwe hari abantu miliyoni 1.3 babana na virusi itera SIDA. 82% by'abagabo bakuze, 88% by'abagore, na 78% by'abana babana na virusi itera SIDA muri iki gihugu  bahabwa ART. 

Zimbabwe imaze kugabanya kwandura virusi itera sida mu bana babikesheje serivisi za PMTCT zemerera abagore bose batwite kwakira ART. Kimwe no muri Afurika y'Epfo, abagore bibasiwe cyane na virusi itera SIDA muri Zimbabwe, cyane cyane abangavu n’abagore bato.

Imwe mu mbogamizi zikomeye Zimbabwe ihura nazo  mu gutanga serivisi zijyanye n'ubwandu bw'Agakoko gatera SIDA ni ubutinganyi bwinshi mu gihugu, ku buryo bigoye cyane ko abo bantu bajya gushaka ubufasha bwo kwirinda SIDA no kuyivuza.

6. Namibia

Namibia ifite umwanya wa gatandatu mu banduye virusi itera SIDA ku isi aho yihariye 11,60%. Virusi itera sida niyo itera impfu nyinshi muri iki gihugu. Muri NamibiA, abantu bagera ku 200.000 babana na virusi itera SIDA kandi abantu bagera ku 6.100 nibo banduye mu mwaka wa 2018. Abagera kuri 92% bakuze n’abana babana na virusi itera SIDA mu gihugu bahabwa ART.

7. Mozambique

Kugeza mu 2020, abantu miliyoni 2.1 babana na virusi itera sida muri Mozambique, harimo abantu bagera ku 150.000 bashya banduye. Abagore nibo banduye cyane virusi itera SIDA muri Mozambique, aho usanga igitsina gore cyihariye 60% by'abantu bakuru babana na virusi itera sida ndetse n'abakobwa bakiri bato (bafite imyaka 15-24) bakubye inshuro ebyiri abasore kwandura virusi. Icyiza kurushaho ni uko abagore barenga 95% batwite babana na virusi itera SIDA bashoboye kubona ART kugira ngo birinde kwanduza abana babo bababyara, bikaba bishobora kurinda ibihumbi n’ibihumbi by’abana bato ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

8. Zambia

Zambia ifite  iya Munani mu kugira umubare munini w'abanduye  ku Virusi itera SIDA ku isi ku kigero cya 11,10%. Abantu miliyoni 1.5 muri Zambia banduye Virusi itera Sida, akaba ari yo mpamvu nyamukuru itera impfu muri iki gihugu. Nyamara, 88% by’abantu banduye bahabwa ART guhera mu Kuboza 2021, naho abagera kuri 75% bazahazwa na virusi. Kubera iyo mpamvu, icyizere cyo kubaho mu bantu banduye virusi itera SIDA cyateye imbere ku buryo bugaragara.

 Kimwe no mu bihugu byinshi byo muri Afurika, impamvu nyamukuru itera impfu zifite aho zihuriye na virusi itera sida muri Zambiya ni igituntu, gikunze kwibasira abarwayi . 88% by'abarwayi ba virusi itera SIDA basuzumwe igituntu mu 2021.

9. Malawi

Ku gipimo cya 8.1%, ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Malawi ni bwo bwa mbere ku rutonde bwamanutse munsi ya 10%. Abantu bari hagati ya 970.000-990.000 babanaga na virusi itera SIDA muri Malawi muri 2020, urubyiruko rukaba rufite ibyago byumwihariko. 

Hafi ya kimwe cya gatatu cy’abanduye virusi itera SIDA mu gihugu ni  urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24. Mu babana na virusi itera SIDA, 89,9% (870.000) bahawe ART guhera muri Kamena 2021, biyongereyeho 10% kuva mu myaka mike ishize.

10. Equatorial Guinea

Mu gihe iki guhugu , ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri ku kigero cya  7.3%,gishobora kuba cyariyongereye kuko cyavuye kuri   6.2% mu 2014. Kimwe n’ahandi henshi muri Afurika, ubuvuzi muri Equatorial Guinea  bwagiye bugabanuka mu rwego rwo kumenya no gusuzuma virusi itera SIDA. Kubera iyo mpamvu, umubare munini w’abantu banduye v mu bihugu nka  ntibigeze bapimwa, ntibamenyekanye kandi nabo ubwabo ntibazi uko bahagaze. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND