RFL
Kigali

Khloé Kardashian yavuze ko yaba yisuzuguje asubiranye na Tristan Thompson wamucaga inyuma

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/06/2023 14:32
0


Nyuma y'igihe bihwihwiswa ko Khloé Kardashian yasubiranye na Tristan Thompson wamuciye inyuma akabyarana n'undi mugore, Khloé yahakanye ibi ndetse anavuga ko gusubirana nawe byaba ari ukwisuzuguza.



Khloé Alexandra Kardashian ni umunyamideli uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangiye kumenyekana mu 2007 kuva ikiganiro cy'umuryango wabo kitwa 'Keeping Up With The Kardashians' cyatangira kunyura kuri televiziyo. 

Uyu munyamideli kandi yakunze kugarukwaho cyane kubera umubano we n'icyamamare muri NBA, Tristan Thompson wakunze kumuca inyuma bikamenyekana.

Mu mpera z'umwaka wa 2022 ni bwo Khloe Kardashian yatandukanye na Tristan Thompson nyuma y'uko bimenyekaniye ko yamuciye inyuma agatera inda umunyamideli Maralee Nichols. Ugutandukana kwabo kwabaye mu gihe Khloe na Tristan bitegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri.

Khloe Kardashian yateye utwatsi ibyo gusubirana na Tristan Thompson

Nyuma yo gutandukana kwabo byakomeje kugenda bivugwa ko Khloe na Tristan basubiranye mu ibanga. Ibi ariko uyu mugore w'imyaka 38 yabiteye utwatsi avuga ko ari ibihuha kandi adateganya gusubirana na Tristan. By'umwihariko yavuze ko asubiranye nawe yaba yisuzuguje.

Khloe yavuze ko asubiranye na Tristan wamucaga inyuma yaba yisuzuguje

Ibi yabitangaje mu kiganiro 'The Kardashians' kinyura kuri Hulu kerekana ubuzima uyu muryango w'ibyamamare ubayemo. Ubwo Khloe yari ari kumwe n'abana be babiri yabyaranye na Tristan, ari kuganira na nyina Kris Jenner yagarutse ku mubano wabo ukomeje kuvugwaho byinshi.'

Yagize ati: ''Ku mbuga nkoranyambaga huzuyeho ibihuha by'uko nasubiranye na Se w'aba bana. Nibaza aho bituruka nkahabura. Ese n'uko bakunze kubona turi kumwe cyangwa tubanye neza? Ntabwo nasubiranye nawe mu rukundo. Ibyo mbikoze naba nisuzuguje. Namuhaye amahirwe menshi yanga guhinduka. Sinasubirana nawe kuko namaze kubona ko atazigera ahinduka''.

Khloe Kardashian washinze inzu y'imideli ya 'The Good American', yakomeje agira ati: ''Ndabyumva ko abantu batekereza ko twasubiranye kuko kera byabayeho. Tristan twasubiranye inshuro nyinshi yanciye inyuma ku karubanda. Ni bwo abantu batangiye kumpimba 'Clownette' kuko ntibumvaga uko nshobora kubabarira umugabo wansuzuguje inshuro zirenga 5 akanabyarana n'undi mugore''.

Yavuze ko atazasubirana nawe nk'uko byagiye bigenda mbere

Yasoje abwira nyina ko yifuza kubera urugero rwiza umukobwa we True Thompson n'abandi bagore. Yagize ati: ''Kudasubirana nawe ni byiza. Ni urugero rwiza ku mukobwa wanjye n'abandi bagore. Nta mugore ukwiye kwihanganira gucibwa inyuma. Yego turakomeye ariko igihe kiragera tukananirwa kwihanganira ibidukomeretsa''.

Khloe Kardashian umuvandimwe wa Kim Kardashian, yatangiye gukundana na Tristan Thompson mu 2017. Umubano wabo waranzwe no gutandukana bakongera bagasubirana bitewe n'imyitwatire ya Tristan wakunze kumuca inyuma bikamenyekana ndetse yanabyaranye n'undi mugore ubwo Khloe yiteguraga kubyara umwana wabo. Ibi byatumye bongera gutandukana, ari naho Khloe yahereye avuga ko atazasubirana nawe nk'uko byahoze.

Umubano wa Khloe Kardashian na Tristan Thompson wakunze kugarukwaho cyane kubera inshuro nyinshi Tristan yamuciye inyuma bikamenyekana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND