Mu masaha ya nyuma ya saa sita, nibwo igikorwa cyo kubaga Papa Fransisiko amara cyari gitangiye. Matteo Bruni yasobanuye ko iyi ari inshuro ya gatatu Papa azanwa mu bitaro bya Gemelli, aho agiye kumara iminsi 10 yitabwaho n'abaganga kugira ngo yongere kumera neza.
Papa Fransisiko w'imyaka 86, kuwa 3 w'iki cyumweru tariki 7 Kamena, nibwo yabazwe amara ndetse abaganga batangaza ko byagenze neza, nta ngorane zabayemo. Iki gikorwa cyabereye ku bitaro bya Gemelli Polyclinic, cyamaze amasaha agera kuri atatu. Muri ibi bitaro, agiye kuhamara iminsi icumi yitabwaho nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru cya Vatican News.
Ibitaro bya Gemelli polyclinic aho Papa Fransisiko yabagiwe
Amakuru
agezweho ku buzima bwa Papa Fransisiko yatanzwe n’umuyobozi w’ibiro bishinzwe
itangazamakuru rya Vatikani, Matteo Bruni. Mu ijambo rye mu gitondo cyo kuri
uyu wa gatatu, Bruni yamenyesheje abanyamakuru ati: “Kubagwa kwe, byemejwe mu
minsi yashize n’itsinda ry’ubuvuzi rifasha Papa wera, kandi byari bikenewe
cyane kubera ko yari amaze iminsi aribwa mu mara bikabije.” Bruni, yongeyeho
ko Papa Fransisiko azaguma mu bitaro iminsi 10 “kugira ngo amererwe neza nyuma
yo kubagwa kandi abashe gukira neza.”
Papa
yageze i Gemelli mbere gato ya saa 11h30 mu gitondo cyo kuri wa gatatu muri
Fiat 500 L ye, yakirwa n'abantu benshi, barimo abanyamakuru, bamwakirije
amashyi menshi.
Papa Fransisiko yakiriwe n'abantu benshi I Gemelli
Nyuma,
kuri tweet yanditse mu ndimi icyenda ku rubuga rwe rwa @Pontifex, Papa wera yahamagaje
abizerwa gusaba St Therese, "umutwarekazi w’ubutumwa, ku bw’ubuntu, gukunda
Yesu nk’uko nawe yamukunze; no kumushyikiriza ibigeragezo n'imibabaro byacu nk'uko
nawe yabikoze, kugira ngo amenyekane kandi akundwe na bose.”
TANGA IGITECYEREZO