RFL
Kigali

Messi yateye utwatsi FC Barcelona yigira gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/06/2023 19:06
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi agiye kujya gukina mu ikipe ya Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Nk'uko umunyamakuru ukomeye mu gatangaza amakuru y'igura n'igurishwa ku bakinnyi, Fabrizio Romano yabitangaje, ibiganiro hagati ya Messi na Inter Miam iyoborwa na David Beckham, byamaze kurangira.  

Ibi biganiro byarangiye Lionel Messi yemeye gutera umugongo FC Barcelona yamwifuzaga ndetse na Al Ittihad yamuhaga ibifurumba by'amafaranga, ahitamo kujya gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Kugira ngo uyu mukinnyi afate uyu mwanzuro, byamugoye cyane bitewe n'uko umuryango we washakaga gusubira gutura Barcelona ariko ikipe ya FC Barcelona igakomeza kugongwa n'ubukene. 

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana imyaka Lionel Messi yasinye muri Inter Miam ndetse n'ibifurumba by'amafaranga azajya ahabwa ku mwaka.


Lionel Messi yahisemo kujya mu ikipe iyoborwa na David Beckham

Messi wafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND