Umubyeyi wa Justin Bieber, Jeremy yateye utwatsi iby’ababana bahuje ibitsina, avuga ko abantu batagakwiye kuba bishimira ibyo kuko nta ejo hazaza bitanga.
Jeremy ufite
abana 3 yabyaye ku bagore batandukanye, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize
ati: ”Ntimuzibagirwe kujya mushimira abantu bavuga ibintu uko biri muri uku
kwezi.”
Ibi yabitangaje mu
masaha macye ashize, yongeraho ati ”Dukwiye kwishimira ukubaho kw'imiryango. Muzi
impamvu ? Kuko twese turiho kubera ko twavutse.”
Ubutumwa bw’uyu
mugabo bwerekana neza ko adashyigikiye haba na gato ibirebana n’ubuzima bw’ababana
bahuje ibitsina. Ibi ariko hari uko abafana b’umuhungu we babyakiriye.
Umwe yagize ati: ”Na we rero ntukibagirwe gushimira Justin Bieber ukwishyura ibyo ukenera byose.”
Undi na we ati ”Urakoze muntu urasa ku ntego wasize abagore bawe bakarera
abana bawe bonyine. Uri umuntu usobanukiwe koko ibirebana n’umuryango
icyubahiro n’urukundo.”
Jeremy yabyaranye na Pattie Mallette ubwo bombi bari bafite imyaka 18, baza gutandukana haciyeho agahe gato. Pattie yaje kurera Justin Biber wenyine afashwa n’ababyeyi be. Gusa Justin Bieber yaje gutangira kwita kuri se Jeremy nubwo atamureze.
Jeremy
atangaje ibi mu gihe hari umushinga mu bice bimwe na bimwe byo muri Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika wo gutekereza ku buryo inyigisho zirebana n’ababana
bahuje ibitsina zatangira kwigishwa mu mashuri.
TANGA IGITECYEREZO