RFL
Kigali

Se wa Justin Bieber yateye utwatsi iby’ababana bahuje ibitsina

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/06/2023 19:11
0


Umubyeyi wa Justin Bieber, Jeremy yateye utwatsi iby’ababana bahuje ibitsina, avuga ko abantu batagakwiye kuba bishimira ibyo kuko nta ejo hazaza bitanga.



Jeremy ufite abana 3 yabyaye ku bagore batandukanye, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati: ”Ntimuzibagirwe kujya mushimira abantu bavuga ibintu uko biri muri uku kwezi.”

Ibi yabitangaje mu masaha macye ashize, yongeraho ati ”Dukwiye kwishimira ukubaho kw'imiryango. Muzi impamvu ? Kuko twese turiho kubera ko twavutse.”

Ubutumwa bw’uyu mugabo bwerekana neza ko adashyigikiye haba na gato ibirebana n’ubuzima bw’ababana bahuje ibitsina. Ibi ariko hari uko abafana b’umuhungu we babyakiriye.

Umwe yagize ati: ”Na we rero ntukibagirwe gushimira Justin Bieber ukwishyura ibyo ukenera byose.” 

Undi na we ati ”Urakoze muntu urasa ku ntego wasize abagore bawe bakarera abana bawe bonyine. Uri umuntu usobanukiwe koko ibirebana n’umuryango icyubahiro n’urukundo.”

Jeremy yabyaranye na Pattie Mallette ubwo bombi bari bafite imyaka 18, baza gutandukana haciyeho agahe gato. Pattie yaje kurera Justin Biber wenyine afashwa n’ababyeyi be. Gusa Justin Bieber yaje gutangira kwita kuri se Jeremy nubwo atamureze.

Jeremy atangaje ibi mu gihe hari umushinga mu bice bimwe na bimwe byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wo gutekereza ku buryo inyigisho zirebana n’ababana bahuje ibitsina zatangira kwigishwa mu mashuri.Justin Bieber na se umubyara JeremyUbutumwa bwa se wa Justin Bieber bwakiriwe mu buryo butandukanye Avuga ko isi ikeneye imiryango ngo abantu babyare bororoke 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND