RFL
Kigali

USA: Babiri bapfuye abandi 5 barakomerekera mu iraswa ryabereye mu birori bisoza amashuri yisumbuye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/06/2023 10:24
0


Polisi yavuze ko umugabo witwaje imbunda enye yishe abantu babiri, agakomeretsa abandi Batanu ubwo yarasaga mu mbaga y'abantu benshi nyuma y’imihango yo gutanga impamyabumenyi z'amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Richmond muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.




Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko Polisi yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 19 ukekwaho  iki icyaha cy'irasa ryabaye ku wa Kabiri hafi y’ahabereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi hafi y’ikigo cya kaminuza ya Virginia Commonwealth.

Umuyobozi w'agateganyo wa Polisi muri Richmond, Rick Edwards,yatangarije abanyamakuru ko ukekwaho icyaha ashobora kuba akurikiranyweho ibyaha bibiri by'ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri byiyongera ku bindi byaha asanganwe.

Edwards yise iyi myitwarire "ubugwari", kuko byagaragaye ko ari amakimbirane y’umuntu umwe gusa. Yavuze ko kandi abapfuye bari abasore b’imyaka 18 na 36.

Edwards yongeyeho ko mu bakomeretse, umusore w'imyaka 31 ariwe wakomeretse cyane, hanyuma abandi bagabo bane bafite imyaka 14, 32, 55 na 58 bakomereka bidakanganye ku buryo biteganijwe ko bashobora kurokoka.

Edwards yavuze ko kandi ko umukobwa w’imyaka Icyenda yagonzwe n’imodoka mu kajagari kakurikiyeho, mu gihe abandi bantu benshi bagiye bagwa bagakomereka.

Edwards yavuze ko ukekwa yagerageje guhunga ariko kuko yari kugenda n'amaguru yahise afatanwa imbunda enye, eshatu muri zo byaragaraga ko zakoreshejwe.

Amashuri ya Leta yo muri Richmond abinyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo, yavuze ko uku kurasa byabereye muri Parike ya Monroe, hakurya y'umuhanda uri hafi y'ikigo cya kaminuza, nyuma y'imihango yo gutanga impamyabumenyi ku ishuri ryisumbuye rya Huguenot.


Umuyobozi w'ishuri rya Leta rya Richmond, Jason Kamras, yatangaje ko igihe umuhango wo gutanga impamyabumenyi wasaga n’urangiye,abahawe impamyabumenyi bari hanze bifotozanya n'imiryango n’inshuti zabo,aribwo amasasu yatangiye  kuvuga.

Amerika imaze kumenyerwa ku bikorwa byo kurasa ahantu hahurira imbaga y’abantu benshi nko mu mashuri,mu bigo by’ubucuruzi n’amatorero benshi bakahasiga ubuzima  abandi bagakomereka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND