RFL
Kigali

Umugabo ari mu mazi abira azira kuvuga Yesu mu ruhame

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/06/2023 10:13
0


Muri Pennsylvania umugabo witwa Damon Atkins yafunzwe na Polisi azira kujya mu ruhame akavuga izina ry'Imana ndetse akanavuga ko yabatijwe akavuka bundibushya.



Ku munsi  wo ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 nibwo uyu mugabo yageze ahazwi nko kuri 'City Hall' muri Pennsylvania afite  icyapa cyanditseho amagambo ashimangira izina rya Yesu ndetse yemeza ko yabatijwe agapfa akavuka bundi  bushya

Uyu mugabo witwa Damon Atkins, yari afite icyapa cyanditseho amagambo agira ati:" Yesu yaravuze ngo ngaho genda ntuzongere gucumura'",mu gihe ku rundi ruhande hari handitse amagambo agaragaza uburyo Yesu ariwe nzira y'ukuri n'ubugingo nk'uko yabyivugiye.

Nk'uko bigaragazwa n'amashusho yafashwe na Matthew Wear,  abantu benshi bari bamaze kwegera  aho uyu  Damon yasomeraga ijambo ry'Imana.

Umwe mu bashinzwe umutekano Bradley McClure, yamwegereye aramwihaniza undi nawe ntiyava ku izima mu guterana amagambo niko guhita amufata amwambika amapingu.

Bradley McClure yagize ati:" Urabona ko abantu bari mu myiyereko yabo, waretse bakishimira umunsi wabo?". Uyu mupolisi yakomeje asaba Damon kugaragara icyubahiro ariko undi akamwerekako n'ibyo arimo ntacyo byica.

McClure  yagaragaje ko kugira  ngo afunge Damon byaturutse ku kuba yaramwinginze ndetse akanamubwira ko ibyo arimo kuvuga birimo kubangamira abari aho ariko undi akanga gutanga uburenganzira ahubwo agakomeza kuzenguruka umuhanda wose abwiriza ijambo ry'Imana mu ijwi riranguruye.

Umwe mu bari aho yagize ati:" Buri umwe wese ufata icyapa cyanditseho ijambo ry'Imana musabiye umugisha Imana ibahereze umugisha , Allah abahereze umugisha mukomeze gushyira urukundo mu mitima yanyu".

Biteganyijwe ko Damon Atkins azagezwa  imbere y'urukiko tariki 16 Kamena 2023.

Isoko: Thepostmillennial.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND