Burna Boy aheruka guca agahigo akorera igitaramo cy’amateka yuzuza sitade ya Wembley mu Bwongereza aho aberanga ibihumbi 60 bitabiriye maze ibyo byose abitura mushiki we ukomeje kuba inganzamarumbo mu mideli, Romani Ogulu.
Damini Ogulu
[Burna Boy] afite bashiki be babiri barimo Nissi Ogulu na Ronami Ogulu aheruka
gushimira ku bw’uruhare akomeza kugira mu iterambere ry’umuziki we.
Ronami Ogulu
ni umunyamideli wabigize umwuga aho ari we ukurikirana uko imyambarire yamusazawe
n’ibindi bijyanye n’imirimbo ye .
Uyu mukobwa hamwe
n’umukiriya we akaba na musaza we Burna Boy bakaba ari abantu bakorana bya hafi
hagamijwe kunoza ibyo bakora no guteza imbere imikorere y’uyu muhanzi muri rusange.
Akazi ke nk’uwambika
Burna Boy kazamuye izina rye cyane byatumye kimwe mu binyamakuru bikomeye ku Isi mu
mideli cya Vogue kimutangaza nk’umunyamideli wa mbere mu bambika abantu muri
Nigeria.
Ronami afite
umwihariko mu buryo ategura imyambaro ya musaza we kuko nta hantu iba ihuriye
n'iyo abantu basanzwe bambara mu bigaragarira buri umwe.
Avuga ko ari
umwihariko we kandi ikigaragara ari uko ibyo abantu bishyizemo bakwiye kwambara
biba bitaryoheye ijisho iteka umuntu aba agomba gutekereza ku gashya mu byo
akora.
Uburyo ategura
imyambaro bikaba byibanda kuri gakondo nyafurika ibintu bihuza neza n'injyana
musaza we Burna Boy amaze kuzamura mu ruhando mpuzamahanga.
Uretse imyambaro kandi ni umuhanga mu birebana no gutungana ibikapu byiza bigaragaza neza ko ibyo akora byose bimuri mu maraso.
Ni umwe muri ba rwiyemezamirimo
bahagaze neza kugeza ubu ukora cyane kugira ngo arusheho kuguma gutera imbere.
Umuryango wo
kwa Burna Boy bose bakaba ari abanyempano kuko na Nissi Ogulu na we ari umwe mu
banditsi b’indirimbo beza mu gihugu cy’u Bwongereza aho akorera
kugeza ubu.
TANGA IGITECYEREZO