RFL
Kigali

MU MAFOTO: Hura na Ronami mushiki wa Burna Boy ushinzwe ibikorwa byo kumwambika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/06/2023 9:58
0


Burna Boy aheruka guca agahigo akorera igitaramo cy’amateka yuzuza sitade ya Wembley mu Bwongereza aho aberanga ibihumbi 60 bitabiriye maze ibyo byose abitura mushiki we ukomeje kuba inganzamarumbo mu mideli, Romani Ogulu.



Damini Ogulu [Burna Boy] afite bashiki be babiri barimo Nissi Ogulu na Ronami Ogulu aheruka gushimira ku bw’uruhare akomeza kugira mu iterambere ry’umuziki we.

Ronami Ogulu ni umunyamideli wabigize umwuga aho ari we ukurikirana uko imyambarire yamusazawe n’ibindi bijyanye  n’imirimbo ye .

Uyu mukobwa hamwe n’umukiriya we akaba na musaza we Burna Boy bakaba ari abantu bakorana bya hafi hagamijwe  kunoza  ibyo bakora no  guteza imbere  imikorere y’uyu muhanzi  muri rusange.

Akazi ke nk’uwambika Burna Boy kazamuye izina rye cyane byatumye kimwe mu binyamakuru bikomeye ku Isi mu mideli cya Vogue kimutangaza  nk’umunyamideli wa mbere mu bambika abantu muri Nigeria.

Ronami afite umwihariko mu buryo ategura imyambaro ya musaza we kuko nta hantu iba ihuriye n'iyo abantu basanzwe bambara mu bigaragarira buri umwe.

Avuga ko ari umwihariko we kandi ikigaragara ari uko ibyo abantu bishyizemo bakwiye kwambara biba bitaryoheye ijisho iteka umuntu aba agomba gutekereza ku gashya mu byo akora.

Uburyo ategura imyambaro bikaba byibanda kuri gakondo nyafurika ibintu bihuza neza n'injyana musaza we Burna Boy amaze kuzamura mu ruhando mpuzamahanga.

Uretse imyambaro kandi ni umuhanga mu birebana no gutungana ibikapu byiza bigaragaza neza ko ibyo akora byose bimuri mu  maraso.

Ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bahagaze neza kugeza ubu ukora cyane kugira ngo arusheho kuguma gutera imbere.

Umuryango wo kwa Burna Boy bose bakaba ari abanyempano kuko na Nissi Ogulu na we ari umwe mu banditsi b’indirimbo beza mu gihugu cy’u Bwongereza aho akorera kugeza ubu.Burna Boy ari kumwe na nyina n'abashiki be babiri barimo Ronami aheruka gutura agahigo yaciyeAri mu banyamideli bahagaze neza muri Afurika  aho kwambika musaza we bikomeje gutuma izina rye rizamukaIgitaramo cy'amateka Burna Boy aheruka gukorera Wembley yarakimutuye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND