RFL
Kigali

Priyanka Chopra yahishuye impamvu yahisemo ko undi mugore amutwitira imfura ye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/06/2023 9:29
0


Umuhindekazi w'icyamamare Priyanka Chopra yahishuye ukuri ku cyatumye atwitirwa imfura ye n'undi mugore nyuma y'igihe bivugagwa ko yaba yarabikoze agirango adatakaza imiterere ye myiza nyuma yo kubyara.



Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi wahoze ari umunyamideli, Priyanka Chopra ukomoka mu Buhinde wanigeze gutwara ikamba rya Miss World mu 2003, yagarutse ku buzima bwe bwite ahishura icyatumye adatwita inda y'imfura ye ahubwo akayitwitirwa n'undi mugore.

Muri Gashyantare ya 2022 nibwo byatangajwe ko Priyanka Chopra n'umugabo we w'umuhanzi Nick Jonas bibarutse imfura yabo y'umukobwa bise 'Malti Marie Jonas' batwitiwe n'undi mugore. Ibi byatumye benshi bibaza ku cyatumye uyu Muhindekazi atitwitira umwana we. Ntibyatinze anashyirwa ku rutonde rw'ibyamamarekazi 10 byanze kubyara kugirango bidatakaza imiterere myiza.

Priyanka Chopra yavuze impamvu yatwitiwe n'undi mugore

Nyuma y'igihe ku mbuga nkoranyambaga yibasirwa, yashyize agira icyo abivugaho ndetse anahishura impamvu ya nyayo yabimuteye. 

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rolling Stone,yahakanye ibyavugwaga agira ati: ''Ntabwo nanze kubyara kugirango ndinde imiterere yanjye. Ni ibihuha, nabibonye nk'uko namwe mwabibonye''.

Priyanka yahakanye ibyavugwaga ko yanze kubyara ngo atica imiterere ye

Priyanka Chopra w'imyaka 40 yakomeje agira ati: ''Hari ibibazo by'ubuzima nagize ntigeze ntangaza ngo abantu babimenye. Kuva mu 2018 nakora ubukwe nagerageje gusama biranga. Kwa muganga nibo bangiriye inama yo gukoresha uburyo bwa 'Surrogacy' kuko nifuzaga umwana cyane. Ntabwo nigeze na rimwe mpitamo kutabyara ahubwo ntamahirwe nabonye yo kwitwitira''.

Priyanka yavuze ko yagerageje gusama inshuro nyinshi bikanga, agahitamo gutwitirwa n'undi mugore

Uyu mukinnyi wa filime wavuye muri Bollywood akerekeza muri Hollywood bikamuhira, yatangaje ko mu myaka iri imbere yazitwitira umwana wa kabiri n'aba yaramaze kuvurwa ikibazo afite ndetse yanavuze ko yizerera mu bitangaza by'Imana yumva  ko nawe izamuha gusama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND