RFL
Kigali

Impamvu zituma abanyeshuri benshi batsindwa ibizamini

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/06/2023 9:14
0


Ikizamini ni isuzumabumenyi ritangwa na mwarimu cyangwa undi mu gihe runaka hagamijwe kureba ubumenyi nyiri kugihabwa yasigaranye.Ese ni iyihe mpamvu ituma bamwe mu banyeshuri batsindwa?



Impamvu yambere ishobora gutuma umunyeshuri atsindwa ikizamini ni ubwoko bw'ikizamini yawe.

Bigendanye n'ibyo yize umunyeshuri ashobora gutsindwa ikizamini kandi ari umuhanga ahubwo yahuye n'imbogamizi z'uko yahawe ikizamini kidahuye n'ibyo azi cyangwa yahawe mu masomo.

Uyu mwana ashobora kubazwa binyuze mu nyandiko , bishatse kuvuga ko abazwa agasubiza yanditse, iyi nayo ishobora kumubera imbogamizi mu gihe atazi kwandika neza.

Ikindi kandi ashobora guhabwa ibizamini birimo  gusoma , ... bishobora kumubera intandaro yo gutsindwa kandi atari umuswa.

Ikindi twavuga hano ni intego y'ikizamini.

Abana batsindwa ibizamini akenshi biba byaturutse ku wabiteguye n'impamvu ye yatumye abitegura.Ese iki kizamini ni igisanzwe cyangwa kigamije kumwimura mu w'undi mwaka ? Uko ikizamini kigenda gikomera ninako n'umwana agira amahirwe mabi yo gutsindwa.

Nanone umwana ashobora gutsindwa ikizamini yahawe na mwarimu ubwe kubera ko mwarimu yashakaga kumukosora.Byashoboka ko umwana wigisha afite imico itari myiza.Ahari ubona atekereza ko azi byinshi kandi imbere ye hari ibikomeye, aha mwarimu ashobora kumuha isuzuma rikomeye kugira ngo agire aho ahera amukosora.

Uburyo umwana yize nabi na byo ni imbogamizi zishobora gutuma atsindwa ikizamini rwose.Wenda ntiyize, yari aziko afite ikizamini arikinira, byanga bikunze ashobora kuzatsindwa.Uyu mwana nta mwanya uhagije yabonye.

Kwiga  nabi ni inzira iganisha umunyeshuri ku gutsindwa.Kwiga ari mu bindi, kwiga ari gutekereza indi mirimo n'ibindi bitandukanye ni bimwe mu byangiza amasomo y'umwana akazatsindwa.

Ibibazo byo mu rugo iwabo.Niba mu muryango afiteyo ibibazo byanga bikunze ikizamini kizamunanira atari uko ari umuswa ahubwo byatewe n'ibibazo byahuriye mu mutwe we.

Kuba yarigishijwe nabi.Mwarimu wamubajije yamwigishije nabi, ibi nabyo ni ibibazo bikomeye bitera umwana gutsindwa kandi akaba ntaho yahera yiregura.Ibi biragendana no kuba ikizamini yahawe gishobora kuba gikomeye.

Isoko: Timesofindia







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND