RFL
Kigali

Burundi: Umugabo ashinja abavugabutumwa kumuhatira kubana n'umugore umubyaye mu myaka bitwaje iyerekwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:6/06/2023 22:34
0


Umugabo ufite imyaka 26 avuga ko hashize imyaka 5 abavugabutumwa bo mu Itorero yasengeragamo bamuhatiye kubana n'umugore umubyaye mu myaka bamubwira ko beretswe ko ariwe mugore bagomba kubana.



Uwo mugabo utuye muri Komini Bukeye mu  Ntara ya Muramvya, yasabye buyobozi  kumutandukanya n'umugore bamaranye imyaka 5 akavuga ko atigeze abana nawe biturutse ku bushake bwe ahubwo byaturutse ku bavugabutumwa bo mu Itorero yahoze asengeramo babimuhatiye bitwaje ko byategetswe n'Imana.

Uwo mugabo yavuze ko abavugabutumwa bo mu rusengero bamutsindiriye uwo mugore ufite imyaka yikubye hafi kabiri ku myaka ye.

Abo bavugabutumwa bo mu Itorero we n'umugore we basengeragamo ariko umugabo akaza kurivamo bamuharanuriye ko beretswe ko agomba gushaka uwo mugore ufite imyaka ikabakaba 50.

Nubwo atigeze arambagiza umugore bashakanye biturutse ku byo yabwiwe n'abo banyamasengesho uwo mugabo ntiyishimiye kubana nawe ndetse yifuzaga gutandukana nawe.

Uwo mugabo bivugwa ko yagerageje no gushaka kwica uwo mugore we akoresheje uburozi ariko bukica ingurube yabo.

Umugore yavuze ko adashaka gutandukana n'umugabo we yemeza  ko babyaranye abana babiri kandi ko banakundana. Nyamara umugabo akamushinja kumucyurira ko mubyo batunze ntacyo umugabo yazanye amubwira  byose byavuye mu mitsi ye .

Abaturage baturanye n'uwo muryango bavuga muri urwo rugo harimo amakimbirane ashingiye ku mutungo bitewe n'uko umugore avuga ko ibyo batunze byose ari ibyo yazanye ndetse bakavuga batuzuza inshingano z'abashakanye zirimo no gutera akabariro bikaba biri mubyo bapfa.

Uwo mugabo yamaze kuva mu Itorero yasengeragamo arisigamo umugore we akavuga ko yabitewe n'uko bitwaje ubuhanuzi bwo kwerekwa bakamutira umugore atifuzaga.

Inkomoko: Jimbere magazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND