Umukecuru Ada Daniel, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 105 y'amavuko, yatangaje ko ibanga ryo kubaho igihe kirekire akarama, ryatewe no guhitamo kubana n'imbwa aho kubyara abana no kubarera akabana nabo.
Ada Daniel umukecuru umaze kugira imyaka 105, avuga ko mu masomo yize mu myaka amaze
harimo isomo rikomeye rivuga ko kubana n’imbwa bimurutira kubyara ndetse
ko byongerera uburambe abagize aya mahitamo.
Mu gihe igitsinagore kibabazwa no kubaho nta mwana muri kamere yabo, uwitwa Ada Daniel we yahisemo kuzabana n'imbwa ubuzima bwe bwose mu kimbo cyo kubyara.
Uyu mukecuru bivugwa ko atigeze agira abana ariko akagira amahirwe yo gutunga imbwa ndetse zirenze imwe.
Ku munsi w’amavuko ye
ubwo yahabwaga impano zitabarika, yahawe amakarita amwifuriza ibyishimo ku munsi
we, ndetse ni bwo yatangaje ko uburame bwe bwatewe no kubana n’imbwa aho kubana n’abana kuko ntiyigeze anabyara.
The Mirror itangaza ko Ada yatunguwe n’inshuti ku munsi w’amavuko ye
bamukorera umunsi mukuru, bamuha amabahasha menshi agera kuri 300, arimo ubutumwa bwiza bwo
kumushimisha ku munsi we.
Byatangajwe ko mu buzima bwe atifuje kubyara abana
kuko yifuzaga gukomeza kubaho adasaza, ndetse abanyamuryango be batangaje ko nta
muryango munini asigaranye kuko nta mwana, nta mwuzukuru ameze nk'uri wenyine.
Kelly Goucher, umuhuzabikorwa i Ashmere, yabwiye BBC ati: "Ada ntabwo
asigaranye umuryango munini kuko ntabwo yigeze agira abana ndetse nta mwuzukuru yigeze”.
Kelly yakomeje avuga ko uyu mukecuru yatangaje ko
aticuza kuba yarabyaye umwana kuko ubu burambe atari kububona iyo agira
abana, nyamara atangaza ko kugira imbwa bimuhagije kuko bimurutira kubana
n’abandi.
Nubwo ashaje kandi ageze mu zabukuru ntago
ahangayikishijwe nuko ashaje cyane kandi ntawamureberera akomeza
gutangaza ko, anyuzwe no kuba imbwa ze zimuba hafi, gusa avuga ko nta kamaro
abona k’abana kuri we aticuza no kuba atarabyaye.
Avuga ko kurama kwe abikesha imbwa yabanye nazo kuva kera
Kuba nta mwana nta mwuzukuru afite ibyo ntacyo bivuze kuri we, yahisemo kubana n'imbwa aho kubyara abana
TANGA IGITECYEREZO