Umuraperi Kanye West n'umugore we mushya Bianca Censori, bongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu myambarire idasanzwe ubwo bari batemberanye.
Kanye West Ye umwe mu baraperi b'ibyamamare uzwiho guhorana udushya cyane cyane mu bijyanye n'imyambarire ye, yongeye kuvugisha benshi we n'umugore we mushya Bianca Censori baherutse kurushinga mu ibanga rikomeye.
Uyu muraperi arikumwe n'umugore we banyuze mu muhanda wa Los Angeles bose bari mu myambaro y'ibara ry'umukara bavuye gusenga. Kanye yatunguranye yambaye 'kora' izwiho kwambarwa n'igitsinagore ndetse nta nkweto yambaye uretse amasogosi y'umukara yarengeje kuri kora bigafatana.
Kanye West wambaye kora ntakweto hamwe n'umugore we Bianca batunguye benshi.
Iyi myabarire yabo yanenzwe na benshi bavuga ko atariyo kujyana mu rusengero
Umugore we Bianca Censori nawe yambaye inkanzu idoze mu buryo budasanzwe ndetse anambara akenda kamupfuka mu maso n'umutwe ibintu bimenyerewe mu birori by'imideli. Daily Mail yatangaje ko Kanye West asanzwe afite imyambarire idasanzwe ahubwo igitangaje ni uko iyi myambarire asigaye ayisangiza umugore we kuko n'ubundi ariwe umwambika.
Kanye West ari gutunganya umugore we Bianca, binavugwa ko ariwe umwambika iyi myenda itangaje
Ikomeza ivuga ko kuva kera Kanye West yakundaga kwambika abakunzi be imyambarire idasanzwe. Urugero ni nka Amber Rose, Kim Kardashian, Chyna Jones n'abandi aho bambaraga imyenda itangaje ubwo bari bakirikumwe na we gusa batandukana bakarekera aho.
Benshi bibazaga niba Bianca abasha guhumeka neza muri iyi myambarire
Kugeza ubu amafoto ya Kanye West na Bianca Censori akomeje kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bari kuvuga ko imyambarire yabo ifite ikindi kiyihishe inyuma atari ukwerekana imideli gusa.
TANGA IGITECYEREZO