RFL
Kigali

Umeherwe w'imyaka 45 mu rugendo rwo kwihinduza umwana w'imyaka 18

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/06/2023 8:51
0


Nubwo byumvikana nk'ubusazi, Tech Tycoon Bryan uri mu bakire Isi ifite nyuma yo kugurisha Business ye kuri PayPal bakamuha arenze Miliyoni 800 z'Amadorari, yavuze ko ibinini 80 ku munsi bizamufasha kongera kuba umwana w'imyaka 18.



Jonshon w'imyaka 45 kugeza ubu we ubwe yitangarije ko ashaka kongera kugira ubuzima nk'ubw'umwana w'imyaka 18 dore ko kugeza ubu yamaze guhinduka kuri bimwe mu bice bigize umubiri we, nk'amaso n'ahandi.

Bryan Tech yatanze Business ye yitwa Venmo kuri PayPal bamuha asaga Miliyoni 800 z'Amadorari gusa kugeza ubu atanga asaga Miliyoni  2 z'Amadorari buri mwaka kugira ngo ahabwe ubwo bufasha bwo kumusubiza ibwana mu mushinga yise 'Blueprint'.

Uyu mugabo afite itsinda ry'abaganga , bamufasha gupima , umutima we , amaraso ye , ibihaha bye , impyiko , ubwonko , imiyoboro y'amaraso ndetse n'ubuzima bwe bwerekeye imibonano mpuzabitsina.Bryan arya indyo yuzuye dore ko ku munsi amafunguro afata abarimo vitamini zigera kuri 80.

Intego nyamukuru ya Bryan Tech ni uguhinduka nk'umwana muto aho gukomeza kugaragara nkukuze. Ku munsi kandi arya amafunguro arimo za Calories zigera ku 1,977, agakora imyitozo ngorora mubiri , bakamutera ibituma adasaza.

Ubwo yabazwaga niba abona azapfa.Yaragize ati:" Nta gahunda mfite yo gupfa mu by'ukuri".Uyu mugabo Bryan Johnson ni Umunyamerika w'umucuruzi akaba n'umwanditsi w'ibitabo , ni Umuyobozi w'ikigo cyitwa Kernel cyibanda ku bikorwa by'ubwonko.

Isoko: Daily Mail 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND