Kigali

Tumukunde Nadine, umwe mu bakobwa batinyutse umwuga wo gufata amashusho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2023 18:02
0


Ni gacye ab’igitsina gore bakunze kugaragara mu mwuga ujyanye no gufata no gutunganya amashusho cyangwa amafoto by’ibitangazamakuru, abahanzi cyangwa se n’abandi bashobora kubyifashisha mu buzima bwa buri munsi.



Mu bigo binyuranye bakoramo, usanga bazwi cyane, kandi bavugwaho ubuhanga no kwitondera ibyo bakora. Barubashywe!

Hari umwe mu bakobwa bakunze kugaragara cyane wakoreraga ikigo cya Azam cyerekanaga shampiyona y’u Rwanda, cyane cyane ku bibuga by’imipira.

Ubwo wabonaga afashe Camera, amashusho yatangaga n’ibindi wabonaga ko yatinyutse uyu mwuga benshi bakunze gufata nk’uw’abagabo gusa.

Mu myaka itatu ishize, nibwo umukobwa witwa Tumukunde Nadine uzwi nka Djadja nawe yinjiye muri uyu mwaka, ni nyuma y’uko asoje amasomo ye agatangira kwimenyereza umwuga kuri Igihe, nyuma akajya kuri Yago Tv Show ari naho benshi bamumenye.

Yashakaga kuba umuganga ariko urukundo rwa Camera rwiganza muri we:

Tumukunde yabwiye InyaRwanda ko yakuze ashaka kuba umuganga ahanini bitewe n’uko yashakaga gutanga umusanzu we mu kurokora abantu.

Ariko bitewe n’uko mu rugo iwabo, Se yakundaga kubagurira Camera nto bagafata amafoto n’amashusho, rimwe na rimwe akareba filime n’imiziki byamusunikiye kwiyumvamo cyane Camera.

Ati “Iwacu Papa yakundaga kutuzanira twa Camera dutoya two gufotora tugafotorana hagati muri twe niko nagendaga mbikora.”

Uyu mukobwa avuga ko mu mabyiruka ye yarebaga cyane indirimbo za Knowless, kenshi akibaza uko bigenda kugira indirimbo ikorwe, amatsiko akarushaho kuba menshi, bituma atangira gutekereza uko yakwinjira mu gufata amashusho, inzozi zo kuba umuganga zijya ku ruhande.

Amashuri abanza yize kuri Apace n’aho ayisumbuye yize kuri Louis de Monfort i Nyanza, kuri Lycee de Nyanza, asoreza kuri Apade Kicukiro mu Ishami rya Computer.

Kubera ko yiyumvagamo gukora ibijyanye no gufata amafoto n’amashusho, yahisemo kwiga ibijyanye na ‘Multimedia’ kuko ‘nabonaga inzozi zanjye ziba impamo’.

Ibicantenge mu rugendo rwo gufata amashusho:

Tumukunde avuga ko mu 2020 ari bwo yatangiye gukorera Yago Tv, aho avuga ko ari urugendo rutari rwoshye, ariko yabashije kunyura muri ibyo bihe.

Mu gihe cy’iyo myaka yatambutse, Tumukunde avuga ko Yago bakoranaga yamuciriye inzira kandi buri gihe akajya amugira inama zo kwikorera.

Akomeza ati “Ndamushimira cyane namwigiyeho byinshyi cyane n’ubu bikimfasha mu buzima bwajye bwa buri munsi musabira umugisha ku Mana gusa yahora ambwira kuzikorera ibintu byajye, niyo nama yahoraga ampa, nyuma naje gutekereza kwikorera.”

Uyu mukobwa avuga ko yahisemo gutangira kwikorera atangiza kompanyi yise Inzora, ikora ibikorwa binyuranye birimo Protocal mu bitaramo, ibirori, inama n’ibindi. Ni kompanyi kandi avuga ko izajya ibijyanye no gufata amafoto n’amashusho.

Muri rusange, uyu mukobwa avuga ko aho ageze ari imbaraga yahawe n’umuryango we, inshuti n’abandi bakomeje kumuba hafi. 

Tumukunde Nadine yatangaje ko imyaka ine ishize yinjiye mu mwuga wo gufata amashusho biturutse ku muryango w’iwabo 

Kuri konti ya Instagram, uyu mukobwa yiyita ‘Princess of Camera’ 

Tumukunde aherutse gufungura kompanyi yise ‘Inzora Protocal’- Ni izina yahisemo kubera gukunda umuhanzikazi Butera Knowless 

Tumukunde avuga ko uyu mwuga usaba kwihanganira no guhanira kugera ku nzozi zawe 


Tumukunde ari kumwe n'umuhanzi Bahati witegura kurushinga 


Tumukunde avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwagura ibyo akora yahisemo kwikorera







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND