Abaramyi ba korari Siloam bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise “Mwami wanjye” yibutsa uwakiriye Yesu umunsi yakirijweho akazibukira iby’Isi, akakira Umwami Yesu.
Abaririmbyi bo mu Itorero rya ADEPR babarizwa muri
Korari ya Siloam Kumukenke, barambuye amaboko yabo bashimira Imana ku bw'umunsi mwiza
bakiriyeho agakiza bagahitamo gukorera Imana.
Iyi ndirimbo nziza ya Siloam choir yatangiye iri mu njyana
ituje, ariko bigeze hagati izamo igisirimba ndetse ikozwe mu buryo bwa gihanga
kandi ikora ku mutima wese ushenjagurikiye gusanga Yesu.
“Mwami wanjye” ni indirimbo igaruka ku mashimwe y’umukirisitu ushima
umunsi atazibagirwa, ubwo Imana yakomangaga ku mutima we, akamenya ko ari
umunyabyaha, akaza kwiyegurira Uhoraho.
Bati “Mwami wanjye Yesu hari umunsi
mwiza nibuka, ubwo wakubitaga mu mutima wanjye, namenye ko ndi umunyabyaha, ndihana
urambabarira, nkwegurira ubuzima bwanjye bwose”
Bakomeza bagira bati “Unyogesha amaraso yawe, umpindura
icyaremwe gishya pe. Umbera data, mba umwana wawe, niyemeza kugukurikira”.
Aba baramyi bakomeje gushimira umwami ku bwo
kongererwa Umwuka Wera, bagira bati “Mwami wanjye Yesu hari umunsi mwiza
nibuka, ubwo wanyuzuzaga Umwuka wawe wera, warankomeje ndakomera, ngo ntatereganwa
n’imiraba…”
Mu ndirimbo yabo bavuga ko bari kumwe n’Imana babona
kunesha bakagwiza imbaraga z’umutima. Aba baririmbyi bakora ku mitima ya benshi
bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Warandondoye” n’izindi nyinshi.
Mu buhanga basanganywe harimo kuririmba indirimbo
zikora ku mitima ya benshi kubera ibihangano byihariye, biherekezwa n'amajwi yabo
meza,akumbuza benshi ijuru.
Bibutse umunsi wo kwakira agakiza mu ndirimbo bise "Mwami wanjye"
REBA INDIRIMBO NSHY YA SILOWMU CHOIR
TANGA IGITECYEREZO