RFL
Kigali

Mathoucellah uhangayikishijwe n'umubare w'abiyahura ukomeje kwiyongera yateguye igitaramo "Ngumana Amahoro"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2023 13:00
0


Umuhanzikazi Mathoucellah yateguye igitaramo cye cya mbere "Ngumana Amahoro Live Concert" yatumiyemo Alex Dusabe na Bosco Nshuti bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.



Mathoucellah yatangarije abakunzi be ko iki gitaramo cye kizaba ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 kuva saa munani z'amanywa. Kizabera kuri ADEPR SGEEM. Ni igitaramo yise "Ngumana Amahoro Live Concert", akaba yaracyitiriye indirimbo ye ya mbere yise "Ngumana Amahoro".

Yagiteguye yisunze icyandiswe cyo muri Bibiliya, muri Johana 14:27 havuga amagambo Yesu yabwiye abishishwa be ko abasigiye amahoro. "Mbasigiye amahoro. Amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye".

Ni igitaramo gikomeye cyatumiwemo abaramyi bakunzwe cyane, Bosco Nshuti na Alex Dusabe uherutse gukora igitaramo cy'amateka yise "East Africa Gospel Festival" cyabereye muri Camp Kigali kuw 21 Gicurasi. Cyatumiwemo kandi Naioth Choir, Ev. Jean Paul na Pastor David.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Uzanywenayesu Mathoucellah yavuze ko impamvu igitarmo cye yacyise 'Ngumana Amahoro', ni uko yahawe gutangaza "ubutumwa bwiza bw'amahoro abonerwa muri Yesu Kristo nk'uko indirimbo nasohoye bwa mbere yitwa." Ati "Impamvu cyibaye ubu ni uko ari ko nabyifuje kandi n'Imana ikaba yarabyemeye".


Mathoucellah avuga ko abazitabira igitaramo cye bazahembuka

Yavuze umusaruro yiteze muri iki gitaramo cye nk'uko intego ye ari ivugabutumwa, ati "Bimwe mu bindaje ishinga ni uko abantu bahembuka. Ikindi ndeba ukuntu umubare w'abantu biyahura urushaho kwiyongera. Ibyanezeza ni ukobona ugabanuka bakakira Yesu akabaha amahoro".

Mathoucellah watangiye umuziki akiri umwana muto, akaza kuwukomereza muri Naioth Choir anabarizwamo uyu munsi wa none, yakomeje agira ati "Icya nyuma niteze kandi cyanezezwa ni ukubona abantu 'babohoka', abantu bashima Imana ko hari impinduka ku bwo kugumana amahoro".

Uyu muhanzikazi w'umuhanga cyane mu miririmbire ye, yakomoje ku bahanzi yatumiye, abarata amashimwe. Ati "Mu by'ukuri abakozi b'Imana natumiye ndabakunda cyane ukuyeho kuba bazwi cyane ariko cyane icyabinteye ni ibibarimo, ndabibakundira kuko nanjye baramfasha cyane".

Avuga ko nyuma y'iki gitaramo cye atazicara ngo atimaze ahubwo ko azakomeza "gutegereza ugushaka kw'Imana kuko ibyo yagambiriye kuva kera ni ibyiza". Yongeyeho ati "Ariko mfite n'ibindi bikorwa byinshi bindi harimo indirimbo nshya kandi nziza rwose".


Uyu muhanzikazi yatumiye Alexis Dusabe na Bosco Nshuti mu gitaramo cye


Mathoucellah agiye gukora igitaramo cya mbere mu matka ye

REBA INDIRIMBO "NGUMANA AMAHORO" MATHOUCELLAH YITIRIYE IGITARAMO CYE CYA MBERE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND