Kigali

Urujijo ku mukobwa w'igitangaza uhora iruhande rwa Asake

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/06/2023 12:57
0


Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza byinshi ku mukobwa witwa Oynbo' uhora iruhande rw'umuhanzi w'Icyamamare 'Ahmed Ololade', uzwi nka 'Asake' ukomoka mu gihugu cya Nigeria umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Afrobeat.



Abafana ba Asake bakomeje kwibaza niba uyu mukobwa ukomeje kugaragara ari kumwe na we yaba ari Umuterankunga we cyangwa akaba ari umukunzi we dore ko aho agiye kuririmba hose baba bari kumwe.


Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga akibona Ifoto y'aba bombi iri gucicikana kuri Twitter aho Asake ari imbere y'uyu mukobwa ,yagize ati:" Uyu mukobwa se ni nde noneho , ko nkunda kubona buri munsi ari kugendana na Asake. Aho agiye hose nawe ko ajyayo uyu ni nde?".


Uyumuhanzi Asake akaba yaravukiye muri Leta ya Lagos muri Nigeria , ubu y'ujuje imyaka 28 y'amavuko.


Asake akomeje kwibazwaho byinshi kubera umukobwa umuhora iruhande

Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo, Afrima Award' nk'umuhanzi mwiza w'umwaka, City People music award' nk'umuhanzi wakoze Collabor nziza na City people music award nk'umuhanzi wakoze indirimbo nziza y'umwaka.

Zimwe mu ndirimbo ze wakumva harimo, Dull, Organise, Sung ba ari kumwe na Burna boy, Joha n'izindi nyinshi cyane .

Reba imwe mu ndirimbo za Asake

">

Umwanditsi: Jean Harerimana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND