RFL
Kigali

Ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora gutiza Messi muri FC Barcelona

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/06/2023 9:03
0


Ikipe ya FC Barcelona ikomeje gukora ibishoboka byose ngo izabone Lionel Messi wamaze kurangiza amasezerano muri Paris Saint-Germain, ubu uyu mukinnyi ashobora kujya muri iyi kipe atijwe na Inter Miam yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Messi yavuye muri FC Barcelona kubera ikibazo cy'ubukene n'amadeni iyi kipe yari ifite. Nta bushobozi iyi kipe yari ifite bwo kumwongerera amasezerano dore ko ayo yari afite yari yararangiye. 

Kugeza ubu nabwo FC Barcelona iracyafite ikibazo cy'ubukungu akaba ariyo impamvu itari kubona uko igarura Lionel Messi kandi imwifuza nawe akaba ayifuza.

Hari n'amakuru yagiye hanze avuga ko umukinnyi yemeye kujya gukinira ubuntu ariko ibyo amategeko agenga shampiyona ya Espagne ntabwo abyemera.

Kubera izo mpamvu zose FC Barcelona iri gukoresha ibishoboka byose ngo igarure uyu mukinnyi wayikuriyemo akanayikorera amateka. 

Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Espagne Mundo Deportivo kibitangaza, Lionel Messi ashobora gusinyira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Inter Miam nayo ubundi igahita imutiza muri FC Barcelona mu gihe kiri hagati y'amezi 6 kugeza kuri 18, ubundi akazajya gukina muri iyi kipe nyuma y'iki gihe avuye mu ntizanyo.

Iyi kipe ya Inter Milan iyoborwa na David Beckham yifuje Lionel Messi guhera kera, usibye kandi uyu mukinnyi iri no kuganira na Sergio Busquet wari kapiteni wa FC Barcelona ariko akaba yaramaze no gusezerwaho muri iyi kipe bitewe nuko atazakomezanya nayo.


Lionel Messi ashobora kwerekeza muri FC Barcelona noneho atijwe


David Beckham arashaka cyane kujyana Messi mu ikipe ayoboye ya Inter Miam nubwo yabanza kumutiza muri FC Barcelona


Byamaze kwemezwa ko Messi atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain


Xavi Hernandez aherutse gutangaza ko mu mishinga ye harimo Lionel Messi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND