RFL
Kigali

Burundi: Abanyeshuri b'abahungu birukanwe n'ikigo bigaho bazira kuryamana kandi bahuje ibitsina

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/05/2023 12:03
0


Abanyeshuri babiri biga mu mashuri yisumbuye birukanwe ku kigo bigaho nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakora imibonano mpuzabitsina kandi bahuje ibitsina.



Abanyeshuri bigaga mu ishuri ry'Ubumenyi ngiro rya Maramvya riherereye muri Komini Gatara mu Ntara ya Kayonza, birukanwe kuwa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023 nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakora imibonano mpuzabitsina kandi bahuje ibitsina.

Ikinyamakuru Journal Voix de l’Enseignant kivuga ko abo banyeshuri birukanwe bombi bakomoka mu Ntara ya Muyiga. Umwe muri abo banyeshuri b'abahungu babiri yemeye ko yatangiye kuryamana n'uwo bahuje ibitsina kuva yiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye.

Abo bahungu babiri umwe yigaga mu bijyanye n'amategeko mu mwaka wa kane undi muhungu yiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n'Ikoranabuhanga.

Ikinyamakuru Journal Voix  de l'Enseignat cyatangaje ko abayobora amashuri bakwiye gukurikirana uburere bw'abanyeshuri bayobora by'umwihariko abiga baba mu bigo by'amashuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND