RFL
Kigali

Bwa mbere umutoza wa FC Barcelona yemeye igaruka rya Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/05/2023 10:55
0


Xavi Hernandez utoza FC Barcelona, bwa mbere yatangaje ko ari kugirana ibiganiro na Lionel Messi amusaba kugaruka muri iyi kipe yakuriyemo ndetse agakoreramo n'amateka.



Muri 2021 ni bwo uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine yavuye muri FC Barcelona yerekeza muri Paris Saint-Germain. Agezeyo yasinye amasezerano y'imyaka 2, ubwo bivuze ko muri iyi mpeshyi azaba ari umukinnyi wigenga dore ko byamaze no kumenyekana ko atazongera amasezerano.

Mu minsi yashize ni bwo hari hari amakuru yagiye hanze yemeza ko Lionel Messi azajya gukina muri Al Hilal yo muri Saudi Arabia, ariko kugeza ubu birasa nk'aho bitazakunda ahubwo ibishoboka cyane ni ugusubira muri FC Barcelona yavuyemo kubera ubukene. 

Ku munsi w'ejo ni bwo Xavi Hernandez yashyize yemera ko noneho hari ibiganiro ari kugirana na Messi, ubundi ubusanzwe yajyaga abihakana.

Aganira n'abanyamakuru yagize ati: "Nabwiye Perezida ko kugaruka kwa Messi byumvikana. Nta gushidikanya na gato, yahura n'uburyo bw'imikinire yacu ndetse n'ibitekerezo". 

"Mfite imishinga y'ibitekerezo birimo Lionel Messi, igisigaye ni we bireba. Ntekereza ko agomba guhitamo ariko ndimo kuvugana nawe".


Xavi Hernandez yemeye ko ari kuganira na Lionel Messi


Lionel Messi ntazakomereza muri PSG bikaba bishoboka ko yanasubira muri FC Barcelona


Xavi Hernandez yatwaranye igikombe na Lionel Messi nk'abakinnyi none birashoboka ko yazamutoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND