RFL
Kigali

Doreen Kabareebe yiyerekanye yambaye hafi y'ubusa asingiza amabere ye yibasira abangavu bafite ayaguye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/05/2023 19:56
0


Umunyamideli wanditse izina mu gihugu cya Uganda na Africa muri rusange, Doreen Kabareebe yashyize hanze amashusho amugaragaza akuriwe maze yirata ubwiza, avuga ko afite amabere ateretse neza.



Umunyamideli Kabareebe yerekanye inda ye n'amabere mu mashusho mato yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munyamideli arakuriwe dore ko muri Mutarama ari bwo yasezeranye kubana akaramata na Corey Harris muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari naho asigaye atuye.

Amashusho yashyize hanze yavugishije benshi, bamwe bagaruka ku kuba yari yaramaganiye kure iby’uko atwite abyita ibihuha, abandi bagaruka ku buryo yasingijemo amabere ye akamaganira kure ay’inkumi yaguye.

Muri aya mashusho yafatiye mu kirahure cyo mu rwogero, aba yambaye ishati y’umweru ijya gusa n'ikingirijeho imoko ubundi n’ikariso y’umukara, inda yose iri hanze.

Mu butumwa yashyize hanze Doreen yagize ati: ”Bamwe mufite abakunzi bafite amabere yaguye ku myaka 15. Nimurebe njye uko gutwita byatumye ayanjye amera ku myaka 32 ndimo gukunda uko ameze.”

Uyu mugore avuze ibi nyuma yuko mu bihe bitandukanye yagiye yumvikana avuga ko ari isugi nta mibonano muzabitsina yigeze akora, ibyo benshi bagiye bavuga ko ari imikino.

Uku kwishongora avuga ko afite amabere meza atari imishumi, bamwe bamubwiye ko ari byiza ariko n'abafite ayaguye cyangwa yabaye imishumi bitavuze ko hari ibyaha bakoze, wenda ari ko Imana yabaremye.

Amashusho yashyize hanze ntiyavuzweho rumwe n'abamukurikira

Aritegura kwibaruka nyuma y'amezi agera kuri atanu akoze ubukwe 

Bamwe bashimye ko Imana yamuhaye amabere meza ariko bamwibutsa ko adakwiriye kubyitwaza ngo arenganye abadafite nk'aye

Doreen Kabareebe yamamaye mu mideli n'amarushanwa y'ubwiza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND