RFL
Kigali

Mugisha Bonheur wa APR FC yatuye igikombe nyina witabye Imana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/05/2023 13:48
0


Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro, yatuye igikombe cya shampiyona batwaye nyina witabye Imana.



Ku munsi w'ejo byari ibirori ku ikipe y'Ingabo z'Igihugu, yatwaye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. Byari nyuma yo gutsinda Gorilla FC ku mukino wa nyuma, bayitsinze ibitego 2-1. Ibi bitego bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent ndetse na Ruboneka Bosco.

Igitego cyo kwishyura cya Gorilla FC cyaje kuboneka mu minota ya nyuma y'umukino gitsinzwe na Victor Murdah.

APR FC yegukanye iki gikombe inganya amanota na Kiyovu Sport, gusa icyo yayirushije ni ibitego yari yizigamye. 

Nyuma y'umukino, abakinnyi ndetse n'abafana berekanye ibyishimo bidasanzwe dore ko uyu wari umwaka w'imikino wari wararanzwemo n'ibibazo byo gutandukana n'abatoza n'ibindi muri APR FC.

Mugisha Bonheur we yahisemo kwishima atura iki gikombe mama we w'itabye Imana. 

Uyu mukinnyi yaje muri uyu mukino yambaye umwambaro imbere w'umupira w'ikipe wanditseho amagambo yageneye Mama we. 

Nyuma yuko begukanye igikombe, yishimye ahita yerekana ayo magambo, yagiraga ati: "Mama ndabizi ko uri kundeba ndetse unyumva aho uri mu ijuru. Nizeye ko kandi ndi kuguhesha ishema".


Ubutumwa bwa Mugisha Bonheur ku mubyeyi we witabye Imana



Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yishimira igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND