Iyo umukobwa wamusabye ko mukundana ukaba umuhagaze imbere cyangwa muri kumwe mu bundi buryo, hari ibintu ataho umwanya cyane, ubundi akakubwira Yego cyangwa akagutega iminsi akubwira ko muzongera kuvugana ubutaha ubundi bikarangira uko.
Akenshi ibi bintu umukobwa ataho umwanya, wowe musore
ntacyo wabikoraho nta n'icyo wabihinduraho uretse kubyumva, ukabyubaha ucyangwa
se ugakora cyane kugira ngo bimwe muri byo bitagaragara.
Ahari wahuye n’uyu mukobwa uramukunda ndetse umusaba
ko musohokana arabyemera, ariko ni wo mwanya abonye wo kugusuzuma. Bimwe muri ibi
urasanga ubizi.
1.Isura
Burya abakobwa bakunda abasore basa neza, ntabwo hano
bivuze ko ugomba kuba ufite isura ishamaje ahubwo ugomba kumenya niba wowe ufite isuku. Niba uri umusore ugaragara
neza haba mu maso n’ahandi, nta kabuza uzamwegukana, gusa wibuke ko ahantu
hambere areba ari mu maso hawe.
Abasore bagirwa inama yo kwita ku isura yabo mbere yo
kwegera abakobwa kugira ngo bagire icyo babasaba, haba urukundo cyangwa ikindi
kintu.
2.Uburebure
Abakobwa bita cyane ku ndeshyo y’umusore ubahagaze
imbere mu gihe abegereye abasaba urukundo. Ibi babikora bitewe n'uko abakobwa barebare
bakunda gukundana cyane n’abasore babaruta mu ndeshyo cyangwa bareshya, ibi
bigatuma bita cyane ku ndeshyo yawe musore wanjye!.
3.Kuba wambaye
neza
Musore, mbere yo kwegera umukobwa w’inzozi zawe banza
umenye neza ko wambaye neza kandi ko usa neza mu buryo bwose. Ibaze ngo mbese
imyambaro yanjye irameshe, isa neza? Ibi bizagufasha gukomeza kugaragara mu
maso he.
Gusa abasore basabwa kwitwararika kuri iki kintu kuko
bitavuze ko uri bwambare imyambaro watiye cyangwa udasanzwe utunze kuko ejo
nimushakana akayibura azatangira kugufata nk’umutubuzi.
TANGA IGITECYEREZO