Abakurikiranira hafi iby’imikino ya Basketball, icyumweru cya 20-27 Gicurasi 2023 ntibazakibagirwa kubera ibyishimo byinshi bakiboneyemo bihera ijisho imikino y’imboneka rimwe ya BAL.
Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwakira imikino nyafurika ya
Basketball. Byari ibicika muri iyi mikino yahujwe n’umuziki, ibyishimo ari byose kuva ku
munsi wa mbere kugera ku wa nyuma.
Ubwo habaga umukino wa nyuma witabiriwe n’abanyacyubahiro
barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, byari umunezero ukomeye ari na ko abafana
b’amakipe abiri yageze ku mukino wa nyuma basaba Imana ngo babashe
gucyura igikombe.
Ariko nk'uko bivugwa, iyo ababiri bahanganye umwe aba yigiza
nkana. Ibi bivuze ko byange bikunde haba hagomba kuboneka utsinda n'utsindwa. Ni nako
byagenze Al Ahly yo muri Misiri yereka igihandure As Duanes yo muri Senegal.
Al Ahly yatsinze As Duanes amanota mirongo 80 kuri mirongo 65, yegukana igikombe na Miliyoni zisaga 100Frw [Ibihumbi 100 by’amadorali]. Ni mu gihe
As Duanes yo yahawe imidali na miliyoni zisaga 75Frw [Ibihumbi 75 by’amadorali].
Uyu mukino witabiwe n’ibyamamare bitandukanye mpuzamahanga
ariko n’abanyarwanda ntibatanzwe. Bamwe muri abo barimo Miss Namie wabaye Miss Rwanda 2020, umukunzi n’abavandimwe
be.
Miss Naomie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje
ibyishimo yatewe no kuba umwe mu bihereye ijisho uwo mukino n’ibirori
byawuherekeje.
Ati: ”Nagiriye ibihe by’agatangaza ku mukino wa nyuma w’irushanwa
nyafurika rya Basketball [BAL], ibirori byawuherekeje bikaba byari inzira nziza
yo gusoza umunsi.”
Umuvandimwe we Brenda uri no mu bagize Mackenzie, na we
yagaragaje ko yishimiye kuba yarabashije kuwurebana n’abo akunda. Ati: ”Dusangira
umunezero n’abantu nkunda by'akataraboneka.”
Iyi mikino yashyizweho akadomo mu mpera z’icyumweru gishize, yatangiye abanyarwanda batakaza ibyishimo kuko ikipe yari iharagarariye
u Rwanda ariyo REG BBC yasezerewe rugikubita na Al Ahly ku manota 94 kuri 77.
TANGA IGITECYEREZO