Umunyamideli Khloe Kardashian umaze amezi icumi yibarutse umwana w'umuhungu yabyariwe n'undi mugore, yatangaje ko byamugoye kumuha urukundo ndetse ko hari igihe yumva uyu mwana ataruwe.
Muri Kanama ya 2022 nibwo amakuru yamenyekanye ko Khloe Kardashian yibarutse umwana we wa kabiri yatwitiwe n'undi mugore. Ubu buryo uyu munyamideli yakoresheje ni bumwe bugezweho bumaze no kumenyerwa aho umugore wifuza umwana atwitirwa n'undi mugore maze yamara kubyara akamuha umwana we. Mu ndimi z'amahanga byitwa 'Surrogacy'.
Khloe Kardashian wakoresheje ubu buryo yamaze guhishura ko byamugoye gukunda uyu mwana w'umuhungu yabyariwe n'undi mugore. Ibi yabivugiye mu kiganiro 'The Kardashians' cyerekana ubuzima umuryango we w'ibyamamare ubayemo mu gice cya kabiri kuri sezo (season) ya gatatu iri kunyura kuri Hulu.
Khloe Kardashian ateruye umwana w'umuhungu yatwitiwe n'undi mugore
Ubwo Khloe yaganiraga n'abavandimwe be barimo Kourteney Kardashian, Kylie Jenner hamwe na Scott Disick, yabaganirije ibihe bigoye yanyuzemo akimara kwakira umwana yabyariwe n'undi mugore. Yagize ati: ''Kuva abaganga babwira ngo ninjire mfate umwana wanjye ntabwo byanshimishije kuko nabonaga umwana ntwaye mwambuye undi mugore. Numvaga ataruwanjye kuko ntamutwise''.
Khloe Kardashian yavuze ko byamugoye gukunda umwana yabyariwe n'undi mugore
Yakomeje agira ati: ''Mu mezi ane ya mbere byarangoye kumuha urukundo no guhuza nawe (bonding), numvaga ntarukundo mufitiye kuko murinjye nibwiraga ko atari uwanjye. Nakundaga gufata umwanya munini ntekereza uko nabigenza ngo mwiyumvemo''. Khloe Kardashian w'myaka 38 yavuze ko kugirango akunde uyu muhungu we yabanje kwaka ubufasha abaganga b'imitekerereze bakamufasha.
Yavuze ko gukunda uyu mwana yabifashijwemo n'abaganga
Daily Mail yatangaje ko Khloe Kardashian atariwe mugore wa mbere wakoresheje ubu buryo wahuye n'iko kibazo kuko ngo 68% byababukoresheje usanga bibagora guha urukundo abana babyariwe n'abandi nk'uko ubushakashatsi bubivuga. Khloe Kardashian nawe yagaragaje ko ubu buryo bugira ingaruka nubwo bworoshye kubukoresha.
TANGA IGITECYEREZO