Umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Nyinawumuntu Grace, yagarutse ku gitaramo ari gutegura, kigamije kuruhura imitima ya benshi, ndetse ashishikariza abizera bose kuzitabira.
Umuririmbyi Nyinawumuntu Grace ukunzwe mu ndirimbo "Ndamushima", yatangaje ko imyiteguro
y’igitaramo ari gutegura irimbanije, kandi ko kizitabirwa n’abahanzi n’abashumba banyuranye, hagatangirwamo n'inyigisho zitandukanye.
Iki gitaramo kizaba
kuya 11 Kamena 2023 kuri UCC Niboye. Buri wese azaba yemerewe kwinjira nta
kiguzi, maze akibonera inyigisho n’ibihangano byiza byigisha ubushobozi n’urukundo rw’Imana.
Grace Nyinawumuntu yatangarije inyaRwanda ko amaze iminsi ategura iki gitaramo, ndetse kikaba kigenda cyaguka, hiyongera
abazakitabira barimo abahanzi b’abaramyi b’ingeri zitandukanye.
Igitaramo yise “Exceeding Love Live Gospel Concert” kizaba mu buryo bwa Live. Grace ati: "Ni umuteguro w’Imana kuko ni igitekerezo cyaje umwaka ushize guhera muri August numva nshaka gufatanya n’abantu kuramya no guhimbaza Imana".
Iki gitaramo kizaba kuwa 11/06/2023 guhera saa 3:00 Pm kikazabera ku rusengero rwa UCC Niboye, hagamijwe kuramya no guhimbaza Imana ku bw’urukundo rwayo rutagira
akagero.
Umuramyi Nyinawumuntu Grace yagarutse ku rukundo Imana
yamukunze ndetse igakunda n’abatuye Isi bose, maze yibutsa abakunzi be isomo
ryabakomeza riri muri Bibiliya.
Yahaye abakunzi be isomo riri muri Yeremiya 31:3 rivuga ngo “Uwiteka yambonekeye kera, ati ”Nukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza”.
Grace yavuze ko buri wese afite uburyo bwe yabonyemo
kugira neza kw’Imana mu buzima bwe, izo zikaba zimwe mu mpamvu zatera abantu guhimbaza Imana”.
Avuga ko azishimira kuzabona imbaga nyamwinshi
inyotewe no kuza gushima Imana no kumva ibihangano by’Umwuka bamwe bakihana
ibyaha byabo, ndetse bakababarirwa n’Imana.
Yatangaje ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ugusabana
n’Imana bakabohoka imitima yabo bakishimira kuba mu Mwami. Yavuze ko iki
gitaramo kizatuma benshi bakira agakiza.
Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi bakunzwe mu
ndirimbo zihimbaza Imana barimo Simon Kabera, Gaby Kamanzi ndetse Ben na Chance. Grace azataramira abakunzi be, ahereye ku ndirimbo ze nshya agiye
gushyira ahagaragara.
Atangaza ko nta muntu uhejwe muri iki gitaramo kandi
ko buri wese wifuza kwivomerera ku isoko y’agakiza yazaza akumva uburyo Uwiteka ahebuje. Yavuze ko benshi bari kumubwira ko bategerezanyije amatsiko igitaramo cye.
Umuhanzikazi Nyinawumuntu Grace yateguye igitaramo kizasana imitima ya benshi
Ashishikariza urubyiruko kuzitabira iki giterane bagafatanya gushima
Azaririmba zimwe mu ndirimbo agiye gushyira ahagaragara
Grace agiye gukora igitaramo cye cya mbere kuva atangiye umuziki
REBA INDIRIMBO YA GRACE NYINAWUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO