RFL
Kigali

Impamvu z’ingenzi zikwiriye gutuma umunyeshuri adasiba ishuri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/05/2023 12:23
0


Gusiba ishuri ni umuco ukunze kwigaragaza ku banyeshuri bamwe bagatanga n’impamvu zitumvikana kugira ngo bakunde babure uwo munsi noneho bikaba akarusho mu gihe basanzwe badakunda ishuri.



Abana benshi bakunze gusiba ishuri bigiriye mu byabo nko gukina umupira, kureba filime ndetse n’ibindi. Abenshi basiba ishuri batasabye urushya ndetse n’ababyeyi babo batabizi.

N’ubwo bishobora kurangira gutyo nyamara abanyeshuri ubwabo batakaza byinshi birimo amasomo yizwe uwo munsi, ibyakozwe badahari n’ibindi tugiye kurebera hamwe bishobora kubagiraho ingaruka mu bihe batazi.

Ese ni izihe mpamvu zikwiriye gutuma umunyeshuri adasiba ishuri.

1.Guhamagarwa                          

Burya ikintu cyitwa ‘Attendance’ ni ingenzi cyane kandi kirafasha by’umwihariko mu myigire y’umwana na cyane ko bifasha n’ubuyobozi bw’ikigo gukurikirana uwo mwana ndetse na mwarimu akaba yamenya uko amwitaho mu masomo ye no mu buzima busanzwe.

Impamvu kujya ku ishuri ntagusiba ari byiza ni uko hari abarimu batanga amasuzuma batunguranye ubwo umwana wasibye akazayikora wenyine cyangwa ntayikore (Mwarimu aba asabwa kuzayimuha nawe), bikaba byagira ingaruka ku masomo ye nk’umunyeshuri ushaka gutera imbere ndete no gutsinda kubera ko atayikoreye igihe.

2.Wagiye kwiga

Icya mbere menya ko wagiye mu ishuri kwiga atari ugukina cyangwa kugwiza umuronko. Rero niba uri umunyeshuri ukaba wumva ukwiriye gusiba buri munsi, umenye ko watakaje umurongo wihaye cyangwa wahawe n’ababyeyi ukijya gutangira ishuri.

Kuba waragiye ku ishuri ndetse ukishyura amafaranga akenewe yose, bisobanuye ko ukwiriye kwiga amasaha yose nk’uko bitenyijwe.

Isoko: Collegexpress






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND