Gusiba ishuri ni umuco ukunze kwigaragaza ku banyeshuri bamwe bagatanga n’impamvu zitumvikana kugira ngo bakunde babure uwo munsi noneho bikaba akarusho mu gihe basanzwe badakunda ishuri.
Abana benshi bakunze gusiba ishuri bigiriye mu byabo nko gukina umupira, kureba filime ndetse n’ibindi. Abenshi basiba ishuri batasabye urushya ndetse n’ababyeyi babo batabizi.
N’ubwo bishobora kurangira
gutyo nyamara abanyeshuri ubwabo batakaza byinshi birimo amasomo yizwe uwo
munsi, ibyakozwe badahari n’ibindi tugiye kurebera hamwe bishobora kubagiraho
ingaruka mu bihe batazi.
Ese
ni izihe mpamvu zikwiriye gutuma umunyeshuri adasiba ishuri.
1.Guhamagarwa
Burya ikintu cyitwa ‘Attendance’ ni ingenzi cyane kandi
kirafasha by’umwihariko mu myigire y’umwana na cyane ko bifasha n’ubuyobozi bw’ikigo
gukurikirana uwo mwana ndetse na mwarimu akaba yamenya uko amwitaho mu masomo
ye no mu buzima busanzwe.
Impamvu kujya ku ishuri ntagusiba ari byiza ni uko
hari abarimu batanga amasuzuma batunguranye ubwo umwana wasibye akazayikora
wenyine cyangwa ntayikore (Mwarimu aba asabwa kuzayimuha nawe), bikaba byagira ingaruka ku masomo ye nk’umunyeshuri
ushaka gutera imbere ndete no gutsinda kubera ko atayikoreye igihe.
2.Wagiye kwiga
Icya mbere menya ko wagiye mu ishuri kwiga atari
ugukina cyangwa kugwiza umuronko. Rero niba uri umunyeshuri ukaba wumva ukwiriye
gusiba buri munsi, umenye ko watakaje umurongo wihaye cyangwa wahawe n’ababyeyi
ukijya gutangira ishuri.
Kuba waragiye ku ishuri ndetse ukishyura amafaranga
akenewe yose, bisobanuye ko ukwiriye kwiga amasaha yose nk’uko bitenyijwe.
Isoko: Collegexpress
TANGA IGITECYEREZO