RFL
Kigali

Rwamagana-IPRC-Gishari: Hatangijwe ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa n'amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/05/2023 8:19
0


Mu ishuri rya rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya IPRC-Gishari hatangijwe ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa n'amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda. Abanyeshuri baryigamo basabwa kwigisha bagenzi babo Indangagaciro za Ndi Umunyarwanda.



Iryo huriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu ishuri rikuru rya rya IPRC Gishari mu karere ka Rwamagana, ryatangijwe na Unity Club Intwararumuri ifatanyije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ndetse n'Akarere ka Rwamagana.

Iryo huriro ryatangijwe Kuwa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023. Muri iryo shuri rikuru hanatangirijwe  amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Umuyobozi w'Akarere ka Mbonyumuvunyi, Bwana Radjab, yasabye abanyeshuri biga muri IPRC kugira Indangagaciro za Ndi Umunyarwanda.

Yagize Ati: "Urubyiruko mugomba kugira Indangagaciro za Ndi Umunyarwanda kandi mukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi bikorwa bibi bikorwa n'abakoresha imbuga Nkoranyambaga bagamije gusubiza abanyarwanda mu macakubiri no kubiba urwago mu Banyarwanda. Nk'Urubyiruko mufite inshingano yo guharanira gukora ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda bose muri rusange."

Uwari uhagarariye  Unity Club Intwararumuri, Honorable Tumushime Francine, yasabye urubyiruko rwiga muri IPRC Gishari gufasha bagenzi babo kurangwa n'Indangagaciro za Ndi Umunyarwanda.

Yagize ati: "Hari urubyiruko rugira uruhare mu kwigisha bagenzi babo Indangagaciro za Ndi Umunyarwanda kuko Ndi Umunyarwanda niyo twahisemo nk'abanyarwanda kugira ngo twubake u Rwanda rwacu ruzira amacakubiri.

Yakomeje avuga ko ibihangano bizaba ibya mbere mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda bizifashishwa mu Bukangurambaga.

Yagize ati: "Mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda, muharanire kuba aba mbere kuko abazarusha abandi gukora ibihangano byiza, bizifashishwa mu gukangurira Abanyarwanda kugira Indangagaciro za Ndi Umunyarwanda kandi namwe turabasaba kumva ko Ndi Umunyarwanda ari Ubuzima bwiza bw'Abanyarwanda."

Mu karere ka Rwamagana hari Kaminuza ebyiri ndetse n'ishuri rikuru rya IPRC Gishari ishuri ryigisha imyuga n'Ubumenyingiro.

Abanyeshuri ba IPRC Gishari basabwe kwigisha bagenzi babo indangagaciro za Ndi umunyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND