Healing Center Church iherereye mu Mujyi wa Kigali i Remera inyuma ya Gare, ryateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, yatumiyemo abaramyi n'abakozi b'Imana batandukanye.
Uyu mugoroba uzaba taliki 26-05-2023, kuwa Gatanu guhera Saa Tatu z'umugoroba. Hatumiwemo abaramyi batandukamye aribo Holy Entrance Ministries, Josh Ishimwe, Trezor wo muri Zebedayo Family, Pappy Israel (Saxophonist), Healing Music Worship Team ndetse na Yael.
Iri torero rikunda gutegura uyu mugoroba mu rwego rwo gufasha abantu kubona umwanya uhagije wo kuramya imana, kuyihimbaza, kumva Ijambo ndetse no gusenga banayishimira ko yabarinze mu kwezi kose dore ko uba mu mpera z'ukwezi. Kwinjira ni Ubuntu.
Healing Center church ikorera i Remera inyuma ya gare
Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uraba kuri uyu wa Gatanu
TANGA IGITECYEREZO