RFL
Kigali

Ibibazo 5 bishobora gutera umuntu kurwara indwara yo gukunda bikabije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/05/2023 12:12
1


Sobanukirwa ibibazo 5 by'ubwonko bishobora gutera umuntu kurwara indwara yo gukunda bikabije ndetse ntanamenye ko ayirwaye ahubwo akibwira ko ari urukundo rwinshi afite.



1. Ibibazo by’ubwonko byo kubona ko gukundana n’umuntu bya nyabyo bigoranye (Attachment disorders)

Amarangamutima ajyanye no gukundana hagati y’umuntu n’undi atangira kwirema mu bwana kuko n’umwana muto ashobora gukunda umuntu ariko wenda bitagendanye n’urukundo rwo kubana.

Nk’iyo rero umwana ukiri muto akunze ababyeyi be batumvikana, bagahora barwana cyangwa se bagatandukana, bituma akurana ubwoba bw’uko nawe byazamubaho.

Ibi ngibi bitera wa muntu wakuze atyo gufata mugenzi we mu rukundo nk’impfungwa ngo hato atazamusiga cyangwa se agahorana ubwoba n’igishyika ku mutima.

Uko atekereza ibyo byose umubiri we hari ibinyabutabire ukora (Chemicals) bigenda byangiza imitekerereze ye kugera bibyaye ikintu kinini akaba yanajyanwa mu bitaro.

2. Uburwayi bwo kudatandukanya ibintu by’ukuri n’ibintu umuntu yitekerereje

Ubu burwayi bwitwa Schizophremia, butuma umuntu yumva ko ikintu runaka ari ukuri n’ubwo byaba atari byo. Umuntu ufite iki kibazo ashobora kwisanga yarwaye indege aho akunda umuntu akumva byanze bikunze nawe aramukunda, n’ubwo undi ntacyo byaba bimubwiye.

Uyu muntu kandi ashobora gutandukana n’uwo bahoze bakundana ariko agakomeza kumva ko urukundo rugihari uko byamera kose. Ibi rero nabyo bishobora gutera umuntu kugira urukundo rukabije kandi rutari ku gipimo nyacyo.

3. Uburwayi bwo kwishima cyane bikarangira ubabaye cyane (bipolar disorder)

Ubu ni ubundi burwayi bushobora gutera umuntu kurwara indege bukaba nabwo bufata ubwonko, kuko umuntu agira ibyishimo byinshi ariko icyamushimishaga cyarangira cyangwa cyamuva iruhande, akagira umubabaro n’agahinda ku rwego rwo hejuru cyane.

4. Uburwayi bwo kumva ko abandi bantu nta cyo bari cyo

Iki ni ikindi kibazo gikomeye cyane abantu bamwe bakunze kugira aho umuntu yumva ko ariwe wenyine ukora ibintu bizima, abakora nk’ibye nabo akabona ko ari bazima, ariko abanyuranya nawe akabona ari nk’abantu batuzuye ku buryo uba utabasha kumva ko umuntu yakosa nyuma akazikosora.

Ibi nabyo babyita ’Borderline personality disorder’. Bene uyu muntu ufite iki kibazo iyo akunze bishobora kumuviramo gukunda mu buryo butari ku murongo, aho ashobora kubona umukunzi we ari umunyamafuti w’ibihe byose agahorana intimba ku mutima kuko aba abona umukunzi we bitamukundira kwisubiraho.

5. Uburwayi bwo mu mitekerereze butera umuntu gusubiramo igikorwa runaka nta mpamvu nyakuri ibimuteye

Iyi ndwara yitwa Obsessive-Compulsory disorder uyifite imutera gukora ibikorwa bimwe inshuro nyinshi nta mpamvu ifatika ihari yo kubikora nko guhora ahamagara umuntu akunda, akamwandikira ubutaruhuka bikagera aho bibangamira nyir’ukubikorerwa, yaramuka rero wenda aje online akamubura cyangwa ntasubizwe ku bijyanye n’ubutumwa yanditse akaba yanarwara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justin10 months ago
    Ibi mwavuze n,ukuri pe!





Inyarwanda BACKGROUND