RFL
Kigali

Intambara y'amagambo hagati ya Eddy Kenzo na Bobi Wine

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/05/2023 11:02
1


Hakomeje kubaho intambara y'amagambo hagati ya Bobi Wine ndetse na Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda, aho Wine ashinja iri huriro kuba mu kwaha kwa Leta.



Nyuma y'uko mu minsi yashize umuhanzi Eddy Kenzo yatorewe kuyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda, "Uganda National Musicians Federation (UNMF)", hakomeje kuvuka impaka nyinshi kuri iri huriro.

Abahanzi bamwe bavuze ko iri huriro rifite ubunyamwuga buke ndetse ko batagera ku ntego.

Ntibyarekeye aho kuko ryahujwe no kugendera mu kwaha k'ubutegetsi buri ho muri kiriya gihugu, mu rwego rwo kurwanya Bobi Wine utavuga rumwe nabwo.

Ku bw'ibyo, uyu muhanzi Bobi Wine akaba n'Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yadukiriye iri huriro maze arishinja gukorera mu kwaha kwa Leta.

Bobi Wine akaba yatangaje ko iri huriro ryashinzwe ku nyungu za Politike ndetse n'impamvu yo kwikunda kwa bamwe.

Kuri Bobi Wine abona ngo iri huriro rigamije inyungu za Politike no kurwanya abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Bobi Wine yashije ihuriro ry'abahanzi riyobowe na Eddy Kenzo gukurikira inyungu za Politike

Nyamara Eddy Kenzo uyobora iri huriro ntiyatinze nawe kumusubiza kubyo yari yatangaje.

Eddy Kenzo mu gusubiza Bobi Wine, yavuze ko kubera we atavuga rumwe na Leta, adashaka kumva uburyo Leta yafasha mu iterembere ry'umuziki n'abahanzi muri rusange.

Ati "Ku banyamuziki nta yandi mahitamo yari ahari uretse gukorana na Leta kubera ko twagombaga kubahiriza amategeko."

Eddy akomeza avuga ko Abanyamuziki biteguye gukorana n'ubutegetsi bwose bwaba buri ho yewe n'uyu Bobi Wine. Ati "Ntabwo twakwanga gukorana na Leta iriho kandi nawe nuba Perezida tuzakorana."

Eddy Kenzo yahakanye ibyo Bobi Wine avuga

Muri rusange akaba yashimangiye ko bakorana na Leta gusa ko bigenga ndetse anyomoza amakuru avuga ko Leta yendaga kubaha miliyoni 30 z'amashiringi.

Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize aribwo Bobi Wine yari yatangaje ko abona Eddy Kenzo adafite ubushobozi bwo kuyobora iri tsinda ry'abahanzi bo muri Uganda. 

Ubwo Eddy Kenzo yamusubizaga mu kiganiro yakoreye kuri Televiziyo ya NTV, yavuze ko ishyari ariryo riri gutuma Bobi Wine amwibasira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndereri imana innocent10 months ago
    kenzo arashoboye bamukureho urugambo murakoze





Inyarwanda BACKGROUND