RFL
Kigali

Gisubizo Ministries igiye gukorera igitaramo mu Burundi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2023 20:32
2


Itsinda ry'abaririmbyi bahuriye muri Gisubizo Ministries ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Ntidufite gutinya’, bari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cy’u Burundi, binyuze mu gitaramo gikomeye ngaruka mwaka basanzwe bakora bise ‘Worship Legacy Concert’.



Igitaramo kizabera mu Mujyi wa Bujumbura, ku wa 11 Kamena 2023 kuri Donatus Conference Center ahitwa Kabondo, cyateguwe ku bufatanye na Gisubizo Ministries yo muri Bujumbura. Ni ku nshuro ya kane, iki gitaramo/igiterane kigiye kuba.

Umuyobozi wa Gisubizo Ministry, Muhemeri Justin yabwiye InyaRwanda ko bagiye gutaramira mu Burundi bashingiye ku busabe bw’abakunzi babo babarizwa muri iki gihugu.

Yavuze ko abakunzi b’iri tsinda biyongereye, ahanini biturutse ku mashusho y’indirimbo bagiye bafatira muri ibi bitaramo bakazishyira hanze.

Ati “Kujyana igitaramo i Burundi ni ibyifuzo by’abadukurikira batuye mu gihugu cy’i Burundi kuko bagiye bafashwa cyane n’indirimbo twagiye dusohora muri ibi bitaramo kenshi dukoreramo 'Live recording.”

“Tukaba twizera neza ko gutaramana nabo turi kumwe imbona nkubone hazaba ibihe bidasanzwe izina ry’Uwiteka rigahabwa icyubahiro.”

Muhemeri yavuze ko inshuro eshatu zishize bakora iki gitaramo, abantu banyuzwe n'imitegurire yacyo, Avuga ko i Burundi bakwiye kwitegura igitaramo giteguye neza kandi kirimo ubwiza bw’Imana.

Akomeza ati “Ni igitaramo abantu bamaze kumenyera ko cyiba ari cyiza mu myitegurire yacyo, uko abantu bakirwa, abaririmbyi uko bagaragara, imirimbire iri ku rwego rwo hejuru n’ibindi, benshi bagiye bakunda imitegurire y'iki gitaramo, kuko iba iri ku rwego rwiza.”

Uyu muyobozi avuga ko bamaze igihe bitegura iki gitaramo bagiye gukorera mu Burundi, kandi mu cyumweru gishize bakoreye igitaramo mu rusengero Foursquare mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo cyabo cya mbere mu Burundi.    

Muhemeri avuga ko batirengagije abakunzi babo mu Rwanda, kuko n’abo bari kubategurira igitaramo cyabo kihariye, kandi amatariki kizaberaho bazayatangaza mu minsi iri imbere.

Anavuga ko hari gahunda y’uko bashobora gutaramira mu kindi gihugu mu bigize Afurika y’Iburasirazuba mbere y’uko umwaka urangira.

Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo nk'iki mu 2018 cyabereye mu rusengero Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali na 2019 mu Intare Conference Arena, no muri 2022 muri Christian life Assembly(CLA)I Nyarutarama.


Gisubizo Ministries iri kwitegura kujya gukorera ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi 

Gisubizo ivuga ko iri gutekereza kuzakorera igitaramo abanya-Kigali no mu kindi gihugu cyo muri EAC 

Kuva Gisubizo yatangiye gutegura ibi bitaramo, ivuga ko yabonye guhembuka kw’abantu 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HUMURA’ YA GISUBIZO MINISTRY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vanessa Ntunguka10 months ago
    Nikaribu cyane iburundi turabategerej turabizi neza k tuzakor ibintu bidasanzwe...
  • ENOCK nduwimana10 months ago
    Turabakunda ni karibu Bujumbura nturabitez cn turabona ukubon kw'imana🙌🙌🙌





Inyarwanda BACKGROUND