RFL
Kigali

Jemimah Rinic w'imyaka 12 uri kunyeganyeza Kampala yageze i Kigali akomoza kuri Vestine na Dorcas

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/05/2023 18:35
0


Umuhanzakazi Jemimah Rinic w'imyaka 12 utuye muri Uganda hamwe n'umuryango we, yageze i Kigali ahishura ko akunda cyane abahanzikazi Vestine na Dorcas ndetse na James & Daniella.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi ni bwo Jemimah yageze i Kanombe yakiranwa urugwiro. Yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda, ndetse ko u Rwanda rusa neza bityo akaba yumva ameze neza kuba mu gihugu cye dore ko ari umunyarwandakazi ariko utuye muri Uganda.

Ikindi yatangaje ni uko yishimiye uko yakiriwe, uburyo yeretswe urukundo anagaragaza ko akunda cyane umuziki wa Vestine na Dorcas ndetse na James na Daniella. Ntiyemeje niba ashobora gukorana indirimbo n'aba baririmbyi akunda, gusa biri guhwihwiswa ko bishoboka.

Umwe mu bari kumufasha bya hafi mu muziki we, yabwiye inyaRwanda ko aje mu bikorwa birimo no kumenyekanisha umuziki we mu itangazamakuru (Media Tour). Ati: "Rinic yaje mu bikorwa bye bya muzika hano mu Rwanda aho azanasangiza abanyarwanda ibihangano bye muri Media zitandukanye".


Jemimah araye mu Rwanda

Se wa Jemimah Rinic ni umunyarwanda witwa Apostle Kyambadde Eric Ngoboka, naho nyina ni umunya-Uganda-kazi witwa Ayinebyona Doreen. Rinic yabonye izuba tariki 23.09.2011, ibisobanuye ko afite imyaka 12 y'amavuko. Yavukiye i Makindye mri Kampala mu bitaro bya Nsambya Hospital.

Ni umukristo, umuramyi, umubyinnyi, umucuranzi wa gitari akaba n'umuhanzikazi umaze kwegukana ibikombe binyuranye muri Uganda. Yiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza muri Gombe Junior School. Umuziki yawutangiriye muri 'Sunday school'.

Amaze kugaragara kuri stage zikomeye i Kampala aho twavugamo igitaramo yahuriyemo na Adda wo muri Nigeria. Yakoranye indirimbo na Levixone bise "Lift Him High", ikaba yarakunzwe cyane ndetse igaragaza ko ari umuhanzikazi wo kwitega muri Gospel mu Karere kose.

Rinic Jemimah nubwo atuye muri Kampala hamwe n'umuryango we, afite ubwenegihgu bw'u Rwanda na cyane ko Se ari umunyarwanda. Mu rugendo rwe rw'umuziki, amaze gukora indirimbo 8 zikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.


Jemimah amaze kwibikaho ibikombe byinshi ku myaka ye 12

Ibihembo yatwaye harimo Royal Gospel Music Award mu cyiciro cya "Junior category of the year 2022", Katika Music Award mu cyiciro cya "New Upcoming Artist of the Year", High School Award, na Hiskool Award mu cyiciro cya "Country’s New Generation Award".

Yegukanye kandi igikombe mu bihembo bihabwa urubyiruko mu irushanwa ryitwa Famous Teens Award aho yahize abandi mu cyiciro cya "Next Big Thing Category". Muri Viga Awards naho yahize abandi bose aba umuhanzi muto w'umwaka mu 2022 (Young Artist of the year 2022).


Jemimah Rinic yishimiye cyane kugera mu Rwanda

REBA INDIRIMBO "KEEP ON MOVING" YA JEMIMAH RINIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND