RFL
Kigali

Kim Kardashian yavuze ubuzima busharira nk'umuravumba ari gucamo nyuma yo gushwana na Kanye West

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/05/2023 17:54
0


Kim Kardashian wahoze ari umugore w'umuherwe w'umuraperi Kanye West, yavuze ko ari guca mu buzima bugoye bwo kwita ku bana wenyine nyuma y'uko atandukanye n'uwahoze ari umugabo we Kanye West.



Kim Kardashian akomeza avuga ko ubuzima abayemo bugoranye kuko nta muntu n'umwe yigeze abona ngo abe yamufasha kurera abana, ari na byo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bavuga bagereranya ubuzima abayemo n'ubwo yahozemo kera ubwo yari ari kumwe n'umugabo we Kanye West.

Kim yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter avuga uburyo ubuzima bwari bwiza mbere atarabyara, abigereranya n'ubu yabyaye, uburyo ari kugorwa no kurera abana wenyine nta wundi wo kumwitaho afite.

Ikindi avuga ko hari akazi kenshi aba asabwa gukora kandi n'ubwo kaba kagoye bigasaba ko yigomwa akareba uburyo agakora. Ati "N'ubundi umubyeyi arigomwa agakora ibyo asabwa gukora kuko biba biri mu nshingano ze".

Arakomeza ati: "Abana iyo bishimye banezerewe biba ari ikintu kiza, ariko na none iyo abana bafite intonganya cyangwa se bakarwana bya bindi byabo, nta wundi uba ugomba kubakiranura usibye njye nk'umubyeyi.

Icyo nzi cyo ni uko akazi ko kurera ari akazi gakomeye kandi katoroshye. Kandi ni nako kazi gashimisha ku Isi cyane cyane iyo abo urera ubonye bakuze bashobora kuvamo abandi bantu b'ibitangaza."

Kim Kardashian yavutse kuri 21/10/1980, avukira muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba amaze gushakana n'abagabo 3. 

Uwo babanye bwa mbere ni Damon Thomas wari umu producer bashakanye muri (2000-2004), Kris Humphries bashakanye muri 2011 bakamarana iminsi 72 na Kanye West bashakanye muri 2014, bakabyarana abana 4, ariko bakaza gushwana muri Mutarama 2021.


Kim Kardashian na Kanye West babyaranye abana bane baza gushwana mu 2021


Kim Kardashian n'abana be yabyaranye na Kanye West

Umwanditsi: Jean Harerimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND