Kigali

Bizimana Djihad yagizwe umushomeri

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/05/2023 18:01
0


Ikipe yo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi ya KSMK Deinze yatandukanye n'umukinnyi w'umunyarwanda ndetse akaba akinira n'ikipe y'igihugu Amavubi, Bizimana Djihad wari umaze igihe kingana n'imyaka 2 ayigezemo.



Iyi kipe yayatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatatu ibinyujije kuri Instagram yabo ndetse no kuri website. Yavuze ko irangije umwaka wayo w'iyi mikino bityo ko hari n'abakinnyi batazakomezanya nabo mu mwaka utaha w'imikino. 

KSMK Deinze yatandukanye n'abakinnyi 6 barimo na Bizimana Djihad. Yabashimiye mu gihe bamaranye irangije inabifuriza n'urugendo ruhire mu makipe bazakomerezamo.

Bizimana yagiye muri iyi kipe ya KSMK Deinze muri 2021 avuye muri SK Beveren yo mu cyiciro cya mbere aho yari amaze gukinayo imikino 37. Yari amazemo imyaka 2 muri iyi kipe, akaba yari amaze gukina imikino 18 gusa.

Bizimana Djihad yanyuze mu makipe arimo Etincelles FC. Nyuma yaje kuhava ajya muri Rayon Sports naho aza kuhava yerekeza muri APR FC. 

Bizimana Djihad ari mu bakinnyi 6 batandukanye n'ikipe yakiniraga ya KSMK Deinze

Bizimana Djihad yatandukanye na KSMK Deinze yo mu Bubiligi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND