RFL
Kigali

Kalimba Julius agarukanye indirimbo "Aho uri" anavuga uruhisho afitiye abakunzi ba Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2023 14:18
0


"Aho Uri" ni indirimbo nshya yanditswe na Kalimba Julius ari nawe wayiririmye, ikorwa mu buryo bw'amajwi na Producer Nicolas, mu gihe amashusho yakozwe na Producer Musinga anonosorwa na Producer Cyusa. Yakozwe mu buryo bugezweho bwa Live Recording.



Kalimba Julius ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'umwaka asohoye indirimbo "Intsinzi" yakoranye na Prosper Nkomezi. Ubu, avuga ko afite imishinga myinshi, ibyumvikanisha ko nta gihe kinini azongera kumara adasangije igihangno gishya abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aganira na inyaRwanda, Kalimba Julius yavuze ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye nshya yise ''Aho uri''. Ati "Yaje ubwo nari nicaye ndi njyenyine mfite gitari ndigucuranga bisanzwe numva umunezero wuzuye muri njye".

Akomeza avuga ko muri ako kanya yahise yuzura indirimbo "ni ko gutangira kuririmba amagambo akubiye muri iyi ndirimbo". Avuga ko yasanze kuba imbere y'Imana biruta ibintu byose bibaho. Ati "Mu by'ukuri kuba imbere y'Imana ntakiza nabonye nkabyo".

Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Nyiringabo", "Ntatsindwa", n'izindi, avuga ko abaririmbyi yifashishije mu ndirimbo ye nshya "ni abaramyi bamwe dusengana mu Itorero nsengeramo ariryo God is Able Worship Center, abandi ni inshuti zajye zari zaje kunshyigikira".

Kalimba Julius uri mu baramyi barambye mu muziki wa Gospel ndetse wanawandikiyemo amateka, avuga impamba yaha umuntu uri bwumve iyi ndirimbo ye nta yindi ni uko umuntu wese uzayumva akwiriye kuba  Aho Yesu ari kuko hari byose.

Mu gusoza, yabwiye abakunzi b'umuziki we n'abandi bose bakunda umuziki wa Gospel, ko nta gahunda afite yo kubicisha irungu. Ati "Mfite imishinga myishyi, uretse iyi ndirimbo izaba ari imwe mu zigize Album ndi gutegura, hari izindi ziri muri Studio, vuba nzagenda mbabwira aho imishinga igeze".


Kalimba Julius yateguje indirimbo nshya zigize Album ari gutunganya


Kalimba yaherukaga gusohora indirimbo 'Intsinzi' yakoranye na Prosper Nkomezi

REBA INDIRIMBO NSHYA "AHO URI" YA KALIMBA JULIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND