Umunyamideli Kajala n’umukobwa we Paula batangije ku mugaragaro ikiganiro bise ‘Behind the Grain’ kizagaruka birambuye ku buzima bwabo abantu benshi bibaza babamo mu buzima bwa buri munsi n’ibindi biteye amatsiko ku miryango yabo.
Aba bombi bakoze ibirori bikomeye, bihuriza hamwe abantu banyuranye babamukirikira
umushinga w’iki kiganiro bise ‘Behind the Gram’.
Ni ikiganiro bavuga ko kizitsa cyane ku buzima
banyuramo bitandukanye kure n’ubuzima bakunze kubona babereka ku mbuga
nkoranyambaga.
Frida usanzwe ari umukinnyi wa filime aherutse
gutangaza ko binyuze muri iki kiganiro azahishura inkuru nyinshi abantu batamenye
ku muryango we n’umukobwa we.
Avuga ko muri rusange, iki kiganiro cyubakiye ku ntego
yo kwereka abakunzi bacu ‘ubuzima tunyuramo bwa buri munsi’.
Buri cyumweru bazajya bashyira hanze igice gishya.
Kimwe mu byo abantu biteze muri iki kiganiro, ni impamvu Frida Kajala akunze
kubwira umukobwa we ko yamutengushye nka nyina.
Hanitezwe ibijyanye n’inkuru z’urukundo aba bombi
bagarukwaho cyane mu bitangazamakuru binyuranye byo muri Tanzania.Byari ibyishimo mu itangizwa rya 'Behind the Gram'Frida Kajala yanyuzagamo akanacinya akadihoBari babucyereye mu makanzu mezaFrida Kajala n'umukobwa we bari mu byamamarekazi bitigisa imyidagaduro y'Akarere
TANGA IGITECYEREZO