Umuraperi Gatsinzi Emery umaze imyaka irenga 15 ari mu muziki, yatangaje ko abana b’iwabo baca bugufi, kandi bagaharanira kwigeza ku iterambere, bishoboka ko ari byo byatumye Murumuna we Bobly Equalizer ubwo yinjiraga mu muziki atarahise abimubwira.
Bobly Equalizer uherutse gusohora amashusho y’indirimbo
yise ‘Nyumva’ ni umwe mu bahanzi bafashwa n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Ibisumizi’
ya Riderman.
Shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze ukwezi ari mu
muziki. Muri iki gihe kingana uko, amaze kurangiza album iriho indirimbo 13
yakoranyeho n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda. Ni umuhanzi wisanzuye cyane mu
njyana ya RnB na Afro Pop.
Kuva yakwinjira mu muziki, Mukuru we Riderman yakunze
kugaragaza ko amushyigikiye, kandi yishimira uburyo impano ye iri kwaguka.
Bombi baherutse guhurira ‘bwa mbere’ mu kiganiro kuri
Radio Power Fm gikorwa na Nshizirungu Prince, Brenda McKenzie na Zuba Mutesi-Byabaye
amateka kuri bo.
Riderman yabwiye InyaRwanda ko Bobly Equalizer yafashe
icyemezo cyo kwinjira mu muziki, kandi atangira n’urugendo rwo gukora indirimbo
ntiyabimubwira.
Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Inyuguti ya R’,
‘Icupa ry’imiti’ n’izindi, avuga ko yamenye ko Murumuna we ari umuhanzi binyuze
ku muhanzi mugenzi we Social Mula, wamuhamagaye amubwira ko afite umuvandimwe w’umuhanga
mu muziki.
Mu 2018, Bobly Equalizer yakunze kugaragara cyane
afasha Social Mula ku rubyiniro biri mu byatumye ubushuti bwabo bwaguka. Muri
uwo mwaka kandi, uyu musore yagerageje gusohora indirimbo ‘Feel alright’ gusa
ntiyamenyekana
Riderman ati “Social yarambwiye ati 'ariko Murumuna
wawe ararenze'. Ndamubwira nti 'nonese ko ntaramwumva aririmba bimeze gute se
ahubwo, ibyo umbwira ko arenze ni ibiki' "?
Uyu muraperi asobanura ‘Murumuna we nk’umuntu uca
bugufi, uzi kuririmba kandi akamenya kwandika indirimbo, ku buryo abona ko
ahishiye byinshi abantu’.
Riderman avuga ko Social Mula akimara kumubwira ko
Murumuna we yinjiye mu muziki kandi yatangiye gukorana n’indirimbo,
yaramuhagaye kuri telefoni amusaba kuzamusanga kuri studio agakorerayo
indirimbo ubundi akumva ubuhanga bwe.
Uyu muraperi avuga ko bitatinze kumva ubuhanga bwa
murumuna, kuko yagiye kurangiza indirimbo ya mbere yamaze kubyumva.
Akomeza ati “Yari yarabimpishe mu by'ukuri. Nta n'ubwo
yigeze anyegera ngo ambwire ati wamfashije cyangwa se…"
Riderman avuga ko adatekereza cyane ku kuba Murumuna
we yaragize ubwoba bwo kumubwira ko yinjiye mu muziki, ahubwo atekereza ko
nk'umusore nawe yashakaga gukora umuziki akihirimbanira kugeza ageze ku rwego
rwiza nk’urwo nawe yagezeho.
Yavuze ko Murumuna we amaze gusohora indirimbo eshatu
mu buryo bw'amashusho, agasaba abantu kumushyigikira, kandi nawe yagaragaje ko
ashoboye. Ati "Iyo abantu babasha kumva ko umuntu ashoboye, icyo n'icyo
cy'ingenzi."
Riderman avuga ko imbaraga umuvandimwe we ari gushyira
mu muziki zigaragaza. Ati "Icyo n'icyo cya mbere, ubwo rero kuba afite
album n'abahanzi bakuru, bari mu gihugu bari kugenda bamushyigikira byanze
bikunze bizacamo."
Uhereye ibumoso: Riderman, Prince Nshizirungu, Boboly Equalizer, Zuba Mutesi ndetse na Brenda
Riderman avuga ko Bobly Equalizer amaze gukora album y'indirimbo 13
Kuri Riderman, avuga ko ku muhanzi ugitangira nka Murumuna we ari ikintu cyiza kuba amaze 'no gukora album'
Social Mula yakoranye igihe kinini na Bobly Equalizer biri mu byatumye amenya impano ye mu muziki
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYUMA’ YA BOBLY EQUALIZER
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I MISS YOU' YA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO