N’ubwo nta mwaka aramara atangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo, Producer Fanta w’imyaka 20 y’amavuko yatangiye kwifashishwa n’abahanzi bakomeye, kandi izina rye riri kumvikana cyane mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe.
Producer Fanta afite ubuhanga mu gufata no gutunganya
amajwi y’imiziki igezweho. Akorera muri studio ya Downtown Records.
Mu bahanzi amaze gukorera harimo Safi Madiba yakoreye
indirimbo “Day to day”, Sintex yafashije “Hand of God”, Uncle Austin yakoreye “Igipfunsi”
yakoranye na Victor Rukotana, Papa Cyangwe yakoreye “We sha” n’abandi.
Uyu musore umaze igihe gito atangiye gutunganya
umuziki nk’umwuga yabwiye InyaRwanda ko ahishiye byinshi abanyarwanda kandi ko
ashimira bimwe mu byamamare bikomeje kumutiza amaboko.
Ati “Ndashimira abahanzi bakomeje kumfata ukuboko,
ntabwo narinzi ko aha ndi nahagera ariko biri kuza. Yego nzi kuririmba kandi
hari indirimbo nshya ngurisha ku bahanzi batandukanye, birashoboka ko mu gihe
runaka nanjye nashyira hanze yanjye bwite."
Fanta yakomeje avuga ko uretse gufata no gutunganya
amajwi, asanganywe ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo ndetse ko hari
izo yatangiye kugurisha abanda bahanzi.
Uyu musore ukiri muto yongeyeho ko binashoboka ko
yashyira hanze indirimbo ye bwite n’ubwo atazi igihe.
Amakuru avuga ko Fanta ari gukora ku mishinga mishya
igiye gusohoka y’abahanzi bakomeye barimo Platini P ubarizwa muri One Percent
International, n’umuhanzi w’Umunyamakuru Yago for Real.
Producer Fanta w’imyaka 20 akomeje kwigarurira imitima y’abahanzi bakomeye mu Rwanda abikesha ubuhanga mu gufata no gutunganya amajwi
Indirimbo 'Day by Day' Safi Madiba yakoranye na Niyo D yatunganyijwe na Producer Fanta
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru 'Yago' amaze iminsi yifashisha Producer Fanta mu bihangano bye bishya
Indirimbo 'Igipfunsi' yamamaza Perezida Kagame, Uncle Austin yahuriyemo na Rukotana yatunganyijwe na 'Fanta' utanga icyizere muri iki gihe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DAY BY DAY' YA SAFI MADIBA NA NIYO D
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIPFUNSI' YA UNCLE AUSTIN NA RUKOTANA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HAND OF GOD' YA SINTEX
TANGA IGITECYEREZO