Umushabitsi w’umunyamideli Kate Bashabe, yagaragarije urukundo abantu b’ingenzi mu buzima bwe.
Mu mpera za 2022, Kate
Bashabe yakoreye ingendo mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika. Icyo gihe uduce yajyagamo twose yabaga ari
kumwe na musaza we witwa Vassikov.
Mu bantu yasuye harimo umuryango w’umushoramari Coach Gael kuri ubu uri kubarizwa muri
Amerika aho yageze akakirwa n’umwana n’umugore we kimwe na musaza wa Kate
Bashabe, Vassikov.
Vassikov na Coach Gael banahise bashyira hanze ifoto bari kumwe ari nayo yazamuye urukumbuzi n’amarangamutima ya Kate Bashabe, ati:”Ndabanga.”
Mbega kumwe wibaza uko wagera
aho abantu witaho bari ukabibura, mu kwitabara ugashaka kuberaka ko utabakumbuye.
Coach Gael ni ho yahise ahera
amubwira ko amukunda we, ati:”Turagukunda muvandimwe ahubwo wakabaye uza i Miami
mu cyumweru gitaha.”
Coach Gael na Kate Bashabe, bagaragaje ko ari abantu baziranye, bikaba byiyongera umunsi ku wundi dore ko no muri Mutarama 2023 uyu mukobwa yamwakiriye n’abantu barimo Bruce Melodie mu nyubako ye iherereye ku i Rebero.
Coach Gael uri kubarizwa muri Amerika yakiriwe n'abarimo musaza wa Kate Bashabe, VassikovKate Bashabe uherutse mu Buhinde kuri ubu imirimo irakomeje muri Kabasha Fashion House iherereye muri UTC
Ubwo Kate Bashabe aheruka muri Amerika uduce dutandukanye yasuye ntiyasiganaga na musaza weUbwo Kate Bashabe yakiraga Coach Gael n'abantu be mu rugo iwe Muri 2018 ubwo Kate Bashabe yari kumwe na musaza we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO