Kigali

Yarize ababajwe na 'cake' azaniwe, abari aho bagira ngo ni amarira y'ibyishimo

Yanditswe na: NIGABE Emmanuel
Taliki:8/05/2023 12:19
0


Yashotse amarira ku isabukuru ye y'amavuko nyuma y'uko umukunzi we amuzaniye 'cake' ntayishimire.



Umukobwa yagize isabukuru y'amavuko. Umukunzi we n'ibyishimo byinshi amuzanira gato. Nyamara ngo iyo gato siyo umukobwa yashakaga, ibyatumye azenga amarira mu maso.

Nk'uko tubikesha Usa Daily Brief, uyu mukobwa yaguye mu kantu abonye umutsima wa kizungu umukunzi we amuzaniye, dore ko ngo atari yawukunze, nyamara mu gihe umukunzi we yari azi ko ntako atagize.

Umukobwa yatekerezaga keke (cake) y'agatangaza umukunzi we ari bumuzanire, maze atungurwa no kubona amuzaniye iyo yishakiye kandi nyamara yari yaramubwiye ubwoko bw'iyo akunda mu byumweru bike byari bishize. Ubu nyamuhungu ari kuyimwishyuza.

Uyu mukobwa ngo yari amaze iminsi yitabira ibirori by'amasabukuru bitandukanye, akagenda areba gato zakoreshejwemo ndetse n'uburyo byagenzemo akarushaho gukumbura iye yari mu minsi mike iri mbere.

Yumvaga ashaka ko iye izaba ikosora muri byose, akaba yarateganyaga kuzabifashwamo n'umuhungu yihebeye bari bamaze amezi icumi bari mu munyenga w'urukundo. Imbaraga zose yazishyize mu myiteguro y'isabukuru ye ngo izabe isekeje, itangaje ndetse ari iy'igikundiro dore ko yari kuba ari kumwe n'abo akunda.

Mu bibaho byose ariko, ngo hari ikintu yumvaga kizamukorera umunsi muri ibyo birori byo kwizihiza isabukuru ye, ari cyo; gato itatswe y'inanasi hasi no hejuru yakorerwaga hafi yaho atuye.

Yakomezaga kubihanga amaso igihe kirekire, agakomeza gutegereza umunsi nyirizina ngo azabashe gukabya inzozi ze yari afite, inzozi zo gufata mu ntoki iyo gato y'inanasi abandi bamuririmbira bati:"ibuka itariki wavutseho kandi isabukuru nziza". Ibyo byose byagombaga gukorwa n'umukunzi we.

Habura ukwezi ngo isabukuru y'amavuko ye igere, yagejeje igitekerezo cya gato ku mukunzi we. Amubwira ko yewe adakeneye izindi mpano nziza usibye gato itatswe n'inanasi hasi no hejuru. Nuko ngo umukunzi we aramubaza, ati:"urakomeje se mukunzi?", nuko umukobwa yumva aguwe neza.

Kugira ngo umusore amenye ko umukobwa akomeje koko, umukobwa yakomeje kujya abivuga muri uko kwezi kubanziriza isabukuru ye. Ikirenzeho kandi, ngo habura icyumweru, yamwandikiye ubutumwa bugufi amwibutsa ibijyanye na cyecye kugira ngo amufashe kubona amakuru y'aho bazikora, Agera aho yumva ko byumvikanye.

Umunsi ugeze, abona umukunzi we amuzaniye impano kandi yari yarazimubujije, ariko ntiyabitindaho. Icyamubabaje cyane, ni cake. Bahisemo gwishima mo gake aho iwabo w'umukobwa mbere yuko bajya mu gitaramo cy'abanyarwenya aho umukunzi we yari yamuguriye amatike (tickets).

Umukunzi we, icyakora yamuzaniye buje, yari nziza, ariko ntibikuraho ko yari yamuzaniye cake itariyo, ibintu bitigeze bimunyura. Yari yamuzaniye cyecye ya vanilla nyamara we yari yaramubwiye kenshi ndetse agahora amwibutsa ko ashaka iy'innasi.

Umukobwa yarababaye cyane, amarira azenga mu maso. Yiyumvishaga ko umukunzi we abyibuka nyamara akaba yabikoze abizi. 

Avuga ko iyo aza kubimenya aba yariguriye cake y'inanasi mbere y'ukwezi maze ntakomeze gutegereza umukunzi we wamutengushye. Yazenze amarira kubera bari bamuzaniye cyecye atashakaga, cyecye yise 'iy'ubugoryi' bamuzaniye, kubera uburakari.

Impamvu yababaye cyane, ni uko yakuriye mu rugo aho atabonaga icyo akenye cyose ku babyeyi be, nyamara abo bavukana bakabibakorera. Rero byabaye nko kumukanda mu gisebe ubwo umukunzi we atabashije kumuha icyo ashaka, ibintu byamubabaje.

Yabwiye umukunzi we uburyo amutengushye ndetse ko akwiye gutaha. Umukunzi we aragenda, birangira yijyanye wenyine mu gitaramo cy'abanyarwrnya, itike y'ibihumbi 30 yari yamuguriye iba imfabusa.

Umukunzi we yanze kwemera ikosa amubwira ko "cake ari cake". Ikibabaje, umuhungu ni uko yababajwe gusa nuko umukobwa atabashije kujya mu gitaramo, ndetse ategereje ko azamwishyura ibihumbi 30 by'itike ye yangije.

Umukobwa yaramuhakaniye ko atazigera amwishyura kubera ko ari we wangije ibintu bwa mbere amuzanira gato adashaka. Mu mwanya wo kumusaba imbabazi, ari kumusaba ibihumbi bye 30.

Ese umukobwa yaba ari gukora ikintu cyiza kuba atatimo kwishyura umukunzi we itike ye yangije?


Source: Chip Chick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND