RFL
Kigali

Mukwiza Merci yisunze Jado Sinza bakorana indirimbo "Ni Yesu" - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2023 16:05
0


Mukwiza Merci ukorera umuziki muri Kigali, yashyize hanze indirimbo y'mashusho yise "Ni Yesu" yakoranye na Jado Sinza wamenyekanye mu ndirimbo "Nabaho".



Mukwiza Merci usengera mu itorero rya Glory to God, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye nshya ivuga ku maraso ya Yesu. Ati "Impamvu nanditse iyi ndirimbo natekereje urukundo Yesu yankunze ndeba ukuntu yemeye kumpfira, mbona nkwiye kuyandika nk'ishimwe ry'ibyo yakoze ku bwanjye".

Mukwiza na Jado Sinza baririmba ko "Hari uwababwe rimwe gusa i Calvary ku musaraba w'isoni. Yasize byose mu ijuru aza mu isi ku bwanjye nawe uwo ni Yesu, uwo ni Yesu, umwana w'Imana. Hashimwe uwasize ubwiza n'icyubahiro mu ijuru ibyaremwe byose bifatikanye bishime Izina rye ryera oooh oooh oooh nashimwe".

"Mu ijuru aho yari ari ntacyo yarabuze, yemera gupfa urupfu rubi maze mbaho. Uwo ni Yesu, umwana w'Imana. Hashimwe uwasize ubwiza 'nicyubahiro mu ijuru ibyaremwe byose bifatikanye bishime izina rye ryera oooooh ooooh oooh nashimwe".

Mukwiza Merci mu ndirimbo ye nshya 'Ni Yesu' yakoranye na Jado Sinza

REBA INDIRIMBO YA MUKWIZA MERCI FT JADO SINZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND