Kigali

Uganda: Abaryamana bahuje ibitsina bahungiye muri Kenya harimo abavuga ko bakubiswe banahigwaga ngo bicwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/05/2023 18:26
0


Nyuma y'uko muri Uganda batangaje umushinga w'Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ririmo ibihano biremereye, bamwe batangiye guhunga kubera gutotezwa.



Mu kiganiro cya BBC cyitwa Newsbeat, iki gitangazamakuru cyavuganye n'urubyiruko ruvuga ko rwahungiye mu gihugu cya Kenya kubera amategeko mashya yakangaranyije abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cya Uganda.

Hari abavuga ko banirukanwe mu kazi kubera kuryamana bahuje ibitsina. Uwitwa Diane umukobwa w'imyaka 20  wirukanwe mu kazi akanahohoterwa, avuga se w'umukobwa mugenzi baryamana bahuje ibitsina, yakubise umukunzi we akanahiga uwo mukobwa wakundanaga n'umwana we.

Yagize ati "Se ya yazanye n'abandi bantu babiri batangira kudukubita. Ubwo natangiraga kubitekerezaho neza, nasanze bafunze umuryango bajyana imfunguzo. Badufungiranye iminsi itatu,

Uwo mukobwa avuga ko bafunguriwe n'umusangirangendo wabo baburiye mu Muryango w'abantu bakundana bahuje ibitsina (LGTBQ).

Ati "Uwo mugabo byamusabye kumena ingufuri akoresheje ibikoresho byo kuyikatisha. Badusanganye imibyimba nyinshi ku mubiri ntitwashobora gukunda neza kuko twari twakubiswe bikomeye. Byabaye ngombwa ko tuva aho nabaga ari ninjoro kuko ntitwashobora kuhava ari ku manywa".

Yakomeje agira ati "Abashinzwe umutekano batangiye kudushakisha nuko biba ngombwa ko twihisha mu nzu y'inshuti".

Diane yavuze ko bahunze babikesha ubufasha basabye bifashishije Twitter na Tik tok bakaba barahungishijwe n'abakoresha konti yitwa Trans Rescue kuri Twitter ubu bakaba bari muri Kenya.

Yagize ati "No ikintu kibi cyashyizwe mu Muryango mugari wa Uganda, twari kwibasirwa ntitwari kugira umutekano, Uganda nta mutekano ifite."

Umuganga wahungiye muri Kenya witwa Jeff, avuga ko abakoresha be bamusabye gufungura Telefoni igendanwa bagasoma ubutumwa bugufi yandikiranaga n'abantu bamaze kubusoma bahise bamwirukana.

Agira ati "Nyuma yo kumenyekana ko ndi umwe mu baryamana bahuje ibitsina ndetse ibihuha bigatangira gukwirakwira, ntabwo nashoboraga kugenda ku manywa. Iyo ngenda ku manywa byari gutuma bampiga ".

Yakomeje ati "Abantu barimo kunshakisha ngo banyihanire bankubite kuko bari bakikije ivuriro nakoragamo. Niyo mpamvu ntashoboraga kugenda ari ku manywa. "

Yungamo ati "Nishyize mu byago ndiruka nkiza ubuzima bwanjye." Uyu munsi numva ko gusubira muri Uganda nta mutekano nahagirira .

Abo baryamana bahuje n'abo bahuje ibitsina basanga barabujijwe ubwisanzure. Diane ati "Rwose ndashaka kubaho mu bwisanzure." 

Jeff ati "Ndashaka kuba shanty nshobora gukoresha uburenganzira bwanjye. Kwihisha nta kindi uba ugomba gukora uretse gukora ku buryo nta muntu n'umwe ubimenya. Uba urimo guhisha amahitamo yawe kandi bishobora kugutera ihungabana rikomeye".

Tariki ya 2 Gicurasi 2023 ubwo abadepite bemezaga itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cya Uganda horohejwe zimwe mu ngingo zakangaranyije abaryamana bahuje ibitsina;

Ariko hagumamo ingingo ziremereye zirimo guhanisha igihano cy'urupfu ku baryamana bahuje ibitsina igihe bazakora imibonano mpuzabitsina barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no gusambanya abana byakozwe nuwo bahuje ibitsina.

Muri iryo tegeko kandi mu mushinga waryo harimo ingingo yakangaranyije abaryamana bahuje ibitsina yavugaga ko umuntu uzavuga mu ruhame ko aba mu muryango w'abantu baryamana bahuje ibitsina ashobora gufungwa ndetse iryo Tegeko ryarebaga abacumbikiye mu nzu zabo abaryamana bahuje ibitsina.

Iri Tegeko rishya nubwo ritashyirwaho umukono na Perezida Museveni ryanenzwe n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu kubera ibihano birimo Igihano cy'urupfu giteganyijwe mu Itegeko ryatowe n'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda tariki ya 2 Gicurasi 2023.

Inkomoko: BBCNEWS















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND