Umuhanzi mushya muri muzika Amatus ukomoka mu Karere ka Rulindo, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Urukingo' yafatanyije n'abarimo Teran na Elinah asaba abanyarwanda kumuba hafi.
Uyu muhanzi mushya wo mu Majyaruguru y'u Rwanda, Amatus, ubwo yahaga iyi ndirimbo ye ya mbere umunyamakuru wa InyaRwanda, yagaragaje ko yamugoye cyane kuko ngo yavuye mu nkuru mpamo y'urukundo yanyuranyemo n'umukobwa bakundanye.
Ati: "Iyi ndirimbo nayanditse nkurikije ibyambayeho. Iyi ndirimbo 'Urukingo', nayikoze nyuma yo gukundana n'umukobwa akajya ashaka kumpa ibirenze ndetse bitanakenewe, kugira ngo akunde anyereke ko ankunda cyane.
Naramubuzaga nkamubwira ko atari ngombwa kumpa byinshi, nza gusanga hari n'abandi bashobora kuba bafite nk'iki kibazo bituma nkora indirimbo natuye abanyarwanda bose".
Amatus yasabye abanyarwanda ndetse n'abandi bakora umuziki kumuba hafi bakamuha imbaraga, kugira ngo azagere aho yifuza mu njyana ya Hip Hop avuga agiye kujya akora.
Ati: "Ahantu ntuye nta myidagaduro myinshi ihari ariko nizeye ko kubwo gufashwa n'abantu batandukanye nzabigeraho, na cyane ko umuziki ari ikintu nkunda cyane".
Amatus akomoka mu Karere ka Rulindo, yavuze ko azashyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo 'Urukingo' mu kwezi kwa 8. Yakorewe muri Studio yitwa Xwz.
UMVA HANO INDIRIMBO URUKINGO YA AMATUS TERAH NA ELINAH
Elinah wafatanyije na Amatus
Amatus arashaka gutera imbere muri muzika
TANGA IGITECYEREZO