Uwavuga ko ubuzima bw’ishuri butahiriye cyane Uwimana Yvette ntiyaba abeshye! Abara inkuru y’ukuntu yabuze amafaranga kugira ngo arangize Kaminuza ukumva biteye agahinda. Abo biganye bagiye ku isoko ry’umurimo, bimusaba gutegereza imyaka ine kugira ngo ahabwe impamyabumenyi ye.
Ni umukobwa
ucishije macye! Byatumeye atekereza aho ashaka kuganisha ubuzima bwe ndetse n’ubwa
bagenzi be mu rugendo rwo kwiyubaka.
Inzira y’ubuzima
bwe anyuzemo kugeza ubu ubwo afite imyaka 27 y’amavuko, avuga ko ari isomo
rikomeye kuko byavuyemo gushinga umuryango uhurije hamwe abakobwa n’abagore yise "Youth Happy Ladies Forum" ugamije kubafasha kwibona muri sosiyete no kwiteza imbere.
Uwimana yakuze
afite inyota yo kuba umuganga bitewe n’uko yashakaga gutanga umusanzu we mu
kubyaza abagore (Midwife) kubera ko yakuriye muri sosiyete ‘y’igitsina gore
ikindi nkakunda igitsina gore cyateye imbere cyahangaye umwuga twavuga ko ari
uw’abagabo’.
Ntiyakurikiye
inzozi zo kwiga ibijyanye n’ubuganga, ariko yakoze imenyereza-mwuga mu bitaro
bya Muhima, aho yakiraga abarwayi.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Uwimana yavuze ko nyuma y’ubuzima bw’ishuri yanyuzemo akabura amafaranga
y’ishuri byatumye atekereza uburyo yahuza imbaraga na bagenzi be bakiteza
imbere.
Asobanura ko
ubuzima yakuriyemo ari bwo bwatumye atekereza gufasha abakobwa bagenzi be mu
myigire no mu bindi bakeneye.
Yavuze ko
imvano yo gushinga uyu muryango, ahanini ishingiye ku kuntu yabuze amafaranga
y’ishuri ubwo yari agiye kwiga Kaminuza nyuma yo gutsinda mu mashuri yisumbuye.
Uyu mukobwa
avuga ko yasoje Kaminuza mu 2018, bitewe no kubura amafaranga y’ishuri asohoka
ku rutonde rw’abarangije Kaminuza mu 2022.
Akomeza ati “Nagize
imbogamizi yo kubura amafaranga y’ishuri nasabwaga kugira nkomeze nk’abandi binamviramo
kudasohoka ngo njye ku isoko ry’umurimo nk’abandi bitewe n'uko nta byangombwa nari
mfite aho nahuriyemo n’ibintu byinshi by’ibishuko ndetse nemera kuba mu buzima bugoranye ku bw’intego
n’icyerekezo nifuzaga
kuzageraho. Ku bw’icyo nacagamo byamberaga isomo nazifashisha na bagenzi banjye."
Uwimana
Yvette avuga ko hejuru yo kuba yarabuze amafaranga y’ishuri bigatuma atinda kurangiza
amasomo ye ya Kaminuza, imvano yo gushinga umuryango ‘Youth Happy Ladies Forum’
byanaturutse ku biganiro bitandukanye yagiranye n’abakobwa bagenzi be.
Kwiga mu
bigo by’abakobwa gusa biri no mu byatumye abona imibereho y’abo muri
rusange.
Akomeza ati “Muri
ibyo biganiro bitandukanye wasangaga hagarukamo abakobwa babuzwa amahirwe yo
kwiga bavuga ko nta musaruro babatezemo uretse kubyarira iwawo; abandi
bagahozwaho igitutu n’imiryango yabo babaratira abakobwa bo kwa runaka ngo iyo
bamera nkabo;
Guhatirwa
kubana n’umuntu atakunze ku bw’inyungu z’umuryango bavukamo, abafatwaga ku
ngufu cyangwa bakajyanwa mu buzima bw’uburaya bakiri bato, n’ ibindi byinshi. N’uko
gutekereza gushyiraho ihuriro ry’abakobwa ridaharanira inyungu rifasha ndetse
rinaha imbaraga abakobwa b’urubyiruko.”
Uwimanaa
avuga ko guhuriza hamwe abakobwa bitamugoye, ahanini biturutse ku kuba
yarakuranye na benshi kandi akaba yariganye na benshi mu mashuri yisumbuye. Ati
“Kuva aha rero guhuza abakobwa bagenzi banjye niyo baba bake ntibyari kungora
mpereye kubo twiganye.”
Itangiriro
ry’uyu muryango ryabanje gushingira cyane ku nsanganyamatsiko ‘Topics’
zitandukanye zitagendeye ku myizerere cyangwa imibereho runaka, ahubwo rusange
zikenewe cyane mu bakobwa batari bacye.
Muri icyo
gihe, bagendaga batumira abatumirwa babihugukiwe bakabaganiriza, bityo bakagira
inyigisho basigarana bitewe n’ibyo baganiriye. Uwimana ati “N'uko umubare wagiye
ukura.”
Kugeza ubu
uyu muryango ubarizwamo abakobwa n’ababyeyi 100. Ariko mu ibikorwa bya buri munsi
by’umuryango habonekamo abarenga aho bagenda bifatanya nabo.
Uwimana
avuga ko nk’abandi batangije imiryango nk’iyi cyangwa se bafite ibikorwa
basanzwe bakora, bafite intego y’uko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere bashaka
kuzaba barahinduye ubuzima bw’abakobwa babarizwa muri uyu muryango.
Ati “Twifuza
ko bagira imiryango yishimye kandi bashoboye badatega amaboko. Bityo ‘Youth Happy Ladies Forum (YHLF)’ izaba itanga amahirwe kubifuza kujya mu mirimo
itandukanye.”
Barateganya
ko muri iyo myaka iri imbere, abanyamuryango bazaba babarizwa mu mishinga
ibateza imbere harimo no kwihangira udushya, ubudozi, ubutetsi n’indi mirimo
itandukanye.
Ati “Habonetse
amahirwe iyo mishinga ikagerwaho byafasha umuryango n’igihugu muri rusange
ndetse no kubigeza ku bakobwa benshi bashoboka.”
Kimwe mu
bibazo bihanganyikishije u Rwanda ni ikibazo cy’abangavu baterwa inda
zitateganyijwe; imibare ikomeza kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.
Uwimana
avuga ko no muri uyu muryango harimo abakobwa bahuye n’iki kibazo, ariko
binyuze mu matsinda bakora ibiganiro bigamije kubahuriza hamwe no kubafasha
kongera kwisanga mu muryango Nyarwanda muri rusange.
Avuga ko
banateguye amahugurwa anyuranye afasha aba bakobwa kwiteza imbere binyuze mu
mirimo ihangwa. Ati “Tugenda tugira amahugurwa atandukanye afasha buri wese
kwisanga. Hagenda hatangwa n’ubufasha butandukanye ku bana babyawe nabo igihe
bukenewe.
Uwimana
avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubare w’abangavu baterwa inda,
hakwiye kongerwa ubukangurambaraga mu rubyiruko ndetse n’ababyeyi.
Akomeza ati “Ababyeyi
bakegera abana babo bakabaganiriza ku buzima bw’imyirorokere no kuboneza
urubyaro.”
Uyu mukobwa
anavuga ko Minisiteri y’Uburezi ikwiye gutekereza uburyo yashyira mu nteganya-nyigisho
(Academic Curriculum) guhera ku bana bato, ibi bigafasha abakobwa gukura bazi
ubuzima bw’imyororokere.
Akomeza ati “Ibi
byafasha benshi gusobanukirwa ingaruka zava mu myanzuro bafata yariyo yose ku
buzima bwabo.”
Mu gihe cy’umwaka umwe ushize, uyu muryango watanze ubufasha ku miryango imwe n’imwe yagizweho n’ingaruka na Covid-19 cyane cyane mu gihe cya Guma mu Rugo.
Tariki 24 Mata 2021, abagize uyu muryango basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda.
Tariki 6
Kanama 2022, basuye abamugariye ku rugamba babarizwa mu Murenge wa Kanombe
bahigira byinshi byabaranze, gukorera hamwe, gukunda igihugu n’ibindi.
Ku munsi
Mpuzamahanga w’abagore, uyu muryango watanze ‘Gas’ ku baturage batishoboye
babarizwa mu Murenge wa Gatsata mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije,
banashishikariza buri mubyeyi kujya agaburira umuryango we indyo yuzuye.
Uwimana
Yvette ni imfura mu bana icyenda (9), abakobwa batanu (5) n’abahungu bane (4).
Afite ababyeyi bombi. Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali mu Kagali
ka Agateko ari naho yakuriye.
Yize
amashuri y’incuke mu 2000, akomereza mu mashuri abanza hagati ya 2001 na 2006
kuri Catholic Primary, akomereza mu mashuri yisumbuye kuri E.S Stella Matutina
hagati ya 2007 na 2013, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Ubugenge, Ubutabire
n’Imibare (Physics-Chemistry&Mathematics).
Mu 2014, nibwo uyu mukobwa yatangiye Kaminuza aho yize mu Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri CST- UR/Nyarugenge asoza Kaminuza mu 2018.
Imyaka ibiri irashize Uwimana Yvette atangije umuryango udaharanira inyungu yise ‘Youth Happy Ladies Forum’ ugamije gufasha abakobwa bagenzi be
Uwimana yavuze ko kubura amafaranga y’ishuri biri mu byatumye atekereza gutangira kwita ku bakobwa, kubashakira amahugurwa n’ibindi binyuranye
Uyu muryango
‘Youth Happy Ladies Forum (YHLF) ’ umaze gukora ibikorwa binyuranye birimo ibijyanye no Kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwimana
asaba ko imiryango ishyira imbaraga mu gutoza abakobwa bakiri bato ibijyanye n’ubuzima
bw’imyororokere
TANGA IGITECYEREZO