Kigali

Ikirego cye kuri Fatakumavuta, iby’umukunzi we no gukorana n'abahanzi - David Bayingana yavuze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2025 11:50
0


Umunyamakuru David Bayingana wa B&B Kigali Fm wamamaye cyane mu gufasha abahanzi barimo na Israel Mbonyi, yagarutse ku rugendo rwe mu itangazamakuru rwatangiye mu 2005, ndetse n’uburyo yaje kwisanga mu banyamakuru ba Siporo, kandi yarakuze yifuza kuzavamo umwanditsi w’ikinyamakuru.



Uyu mugabo yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, mu gitaramo cy’urwenya [Gen Z Comedy] cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. 

Ni we wari watumiwe mu gace kazwi nka “Meet me Tonight”, aho uwatumiwe aganiriza cyane urubyiruko ku rugendo rwe rw’ubuzima, ndetse akabagira inama z’uko bakwiye kurushaho kwitwara mu rugendo rwabo rw’ubuzima.

Bayingana yibanze cyane ku kuntu yinjiye mu itangazamakuru kuva mu 2005, agaruka ku bikorwa yakoze birimo kugira inama abahanzi, iby’umukunzi we aherutse kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’aho ikirego cye kuri Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta kigeze. 

Uko yisanze yiga amategeko

Yavuze ko yashakaga kwiga ibijyanye na “International Relations and Mass Communication” asanga bitaba muri Kaminuza y’u Rwanda, bituma yiga amategeko. 

Ati “Njyewe icyatumye mpitamo amategeko, ntabwo imibare yanjye ari myinshi. Ndavuga nti aho kurwana n’imibare, narwana n’ururimi. Nahisemo kwiga amategeko. Ntabwo nifuzaga gukora amategeko, gusa amategeko yandinze byinshi."

Bayingana yavuze ko kwiga amategeko byatumye amenya amategeko mu buryo bwisumbuyeho, ndetse byamurinze kugongwa nayo.

Uyu mugabo yanavuze ko n’ubwo yakundaga cyane Siporo, ariko mu 2009 yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi ahereye kuri Riderman, ndetse ni umwe mu bagize uruhare mu guhitamo izina ‘Inshuti z’ikirere’.

Ati: “Ririya zina ryari rishingiye ku nshuti zari zirimo K8 Kavuyo, Riderman, The Ben, Lil Ngabo, Tom Close,.. Nibo bari inshuti z’ikirekire, ni na ryo tsinda ryari riri aho ngaho risa n'irikomeye mbere gato y’uko na Tuff Gang igira imbaraga. Njyewe na Alex Muyoboke twabafashaga mu bintu byabo.”

Uko yayoboye ibirori bya mbere byarimo Perezida Paul Kagame

Mu 2016, ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abayobozi b’Ingaga za Siporo, David Bayingana ni we wayoboye ibi birori. Bwari ubwa mbere ayoboye ibirori birimo Perezida Kagame. 

Yavuze ko kiriya gihe yumvaga afite ubwoba muri we, ariko agenda arushaho kumenyera. Ati “Ugira ubwoba, ariko icyo nabonye ni uko ababa bari hafi bari gutinyura cyane.” 

Yanavuze ko mu bantu bagize uruhare mu buzima bwe, harimo na Jado Castar bafatanyije gushinga Radio bise “B&B Kigali Fm” ndetse, na Muyoboke Alex bamaze imyaka 20 ari inshuti.

Bayingana yavuze ko atabona amagambo meza yo gusobanura uburyo Jado Castar ari umuvandimwe we “kubera ko twahuje ibitekerezo n’ubuzima pe.” 

Ati “Twabaye umwe. Ni umuntu ukomeye mu buzima cyane.” Yavuze ko bajya guhitamo izina rya Radio, Jado Castar “niwe warizanye izina.”

Uyu mugabo yanavuze ko yabaye Dj igihe kinini, ndetse yanyuze mu ishuri rya Dj Bisoso amwigisha kuvanga imiziki. Yavuze ko kiriya gihe yigannye n’abarimo Dj Anitha Pendo, Dj Mupenzi, Dj Marnaud n’abandi. Ati “Dj Bisoso ni uwo gushimira kuko yigishije benshi.”

David Bayingana yavuze ko yakoranye cyane na Alex Muyoboke ubwo bateguraga igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Tom Close. Yavuze ko yatangaga ibitekerezo by’uko ibintu byakorwa, ariko kandi agakurikiranira hafi ikorwa ry’ibyo bintu.

Yavuze ko mu rugendo rwe yakoranye cyane n’abahanzi barimo Tom Close, The Ben, Meddy n’abandi. Bayingana yishimira ko hari abanyamakuru yaciriye inzira bisanga muri uyu mwuga, ndetse n’uyu munsi iyo abumvise aterwa ishema nabo.

Yanavuze ko mu rugendo rwe hari igihe yacitse intege, ariko kubera gukunda ibyo akora, yahojejeho none yatangiye gusarura amatunda y’ibyo yakoreye.

Uyu mugabo ari mu bazwi cyane binanyuze mu buryo akoresha imbuga nkoranyambaga, yavuze ko ibyo ashyiraho byose bijyanye n’umurongo w’ibyo akora. Ati: “Imbuga nkoranyambaga nzikoresha mu gutanga amakuru, cyane cyane muri Siporo ndetse n’imyidagaduro.”

Urubyiruko rwamubajije ku mukunzi we, ndetse n’ikirego yateguje azatanga kuri Fatakumavuta

Ku wa 8 Ugushyingo 2024, David Bayingana yasohoye inyandiko, yavuzemo ko yitandukanyije n’ivangura yavuzweho na ‘Fatakumavuta’ ubwo yireguraga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, tariki ya 05 Ugushyingo 2024.

Mu ibaruwa yashyize hanze, yavuze ko yatunguwe kandi ababazwa n’ibyo Fatakumavuta yatangaje. Ati “Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe n’uko nize nta na hamwe mpurira n’ivangura, iryo ariryo ryose. 

Nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose irondakoko aho riva rikagera. Ndi umunyarwanda biteye ishema kandi ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremwamuntu ku isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.”

Yavuze ko afatanyije n’abanyamategeko be, bazazasengura ibyavuzwe na Fatakumavuta, hanyuma bisunge ubutabera kugira ngo akurwego igisebo yashyizwemo na Fatakumavuta mu byo yise ‘ibinyoma’.

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya, yabajije David Bayingana niba koko yaratanze ikirego, cyangwa se yarahaye imbabazi Fatakumavuta. Yamubajie ati “Twabonye Fatakumavuta agushyira mu bibazo bye, tubona nawe wandika ko ugiye kumujyana mu nkiko, waba waramubabariye ko n’urwo ariho rutamworoheye?”

Mu gusubiza, David Bayingana yagize ati “Icya kabiri rero ntabwo nkisubiza kuko sinkunda kwivanga muri Politike. Murakoze.”

Uyu mugabo yanabajijwe ku mukobwa witwa Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda ya 2017 wavuzwe mu rukundo nawe mu bihe bitandukanye. Yemeza ko bakundana. Ati “Nanjye ndagukunda nk’abandi, ubwo ndamukunda cyane.”


David Bayingana yabajijwe niba yaratanze ikirego arega Fatakumavuta, avuga ko nta byinshi yatangaza kuko atajya yivanga muri Politiki


Bayingana yakiriwe mu kiganiro ‘Meet me Tonight’ ari kumwe na Fally Merci utegura Gen-Z Comedy 


Bayingana yavuze ko imyaka 20 ishize ari inshuti ya Muyoboke Alex, kandi bahuriye ku guteza imbere uruganda rw'umuziki mu Rwanda 

Bayingana yavuze ko yahuje Jado Castar bigeza ku gushinga Radio B&B Kigali Fm 


Bayingana yavuze ko yakoranye n'abahanzi benshi, kandi yize amategeko mu buryo bwamutunguye kuko yashakaga kwiga ibindi


Bayingana yemeje ko ari mu rukundo na Nadia Umutesi witabiriye Miss Rwanda 


Nanjye ndagukunda - Bayingana avuga ku mukunzi we mushya 


Chipukeezy wo muri Kenya, ni we wari umunyarwenya mukuru muri iki gitaramo cya Gen-z Comedy

Umunyarwenya uzwi nka Inkirigito Clement yongeye gutembagaza abantu muri iki gitaramo

Chipukeezy ari kumwe na Fally Merci wamutumiye i Kigali mu gitaramo cya mbere cya Gen-z Comedy

Umunyarwenya Babu yongeye kugaragara mu bitaramo bya Gen-Z Comedy bisusurutsa urubyiruko




Umunyarwenya wamamaye nka Muhinde yagaragaje ko 2025 abantu bakwiye kumwitega






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND